RFL
Kigali

Chriss Eazy yabataramiye! MTN na MINICT bahurije imbaraga mu kuzamura umubare w’abatunze telefoni zigezweho

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:15/03/2024 7:21
0


Ikigo cy’Itumanaho cya MTN Rwanda cyahuje imbaraga na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) muri gahunda yiswe ‘Connect Rwanda’ igamije kugeza telefoni zigezweho (Smartphones) ku banyarwanda benshi, hamurikwa telefoni nziza ihendukiye buri wese.



Kuri uyu wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, MTN Rwandacell PLC (MTN Rwanda) ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, bishimiye gushyira ahagaragara ‘Connect Rwanda 2.0,’ igamije kongera imbaraga mu kuzamura umubare wa telefoni zigezweho mu Rwanda.

Ibi, byakozwe mu rwego rwo gushyigikira politiki ya Leta y’u Rwanda yashyizweho n’inama y’abaminisitiri mu Ukwakira 2023, igamije ko 80% batunga telefoni zabo zigezweho, 90% by'ingo zose zikaba zifite izi telefoni, naho 80% bakaba bashobora gukoresha interineti.

Ni muri urwo rwego MTN Rwanda yamuritse IKOSORA+, telefoni igezweho, ihendutse kandi ifite 4G muri iyi gahunda nziza ya Connect Rwanda 2.0, mu gikorwa cyabereye mu Murenge wa Nyakarambi mu Karere ka Kirehe.

Abitabiriye iki gikorwa barimo Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Rubingisa Prudence n'umuyobozi mukuru wa Mobile Money Rwanda, Chantal Kagame, bataramiwe n'umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda, Chriss Eazy ukunzwe cyane mu ndirimbo zirimo 'Jugumila,' 'Bana,' 'Inana,' n'izindi.

Gahunda ya ‘Connect Rwanda 2.0,' ije ikurikira iyayibanjirije ya ‘Connect Rwanda 1.0,’ yashyizwe mu bikorwa mu 2019 igasiga abarenga 26,599 babonye telefoni zigezweho mu gihugu hose.

Intego ya Connect Rwanda 2.0 igamije kongera telefoni zigezweho, gufasha abanyarwanda kuzitunga, no gukuraho icyuho mu ikoranabuhanga.

Ubwo hatangizwaga iki gikorwa, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yashimiye MTN Rwanda ku bwa telefoni zigezweho kandi zihendutse yazaniye abanyarwanda no gukomeza gahunda nziza ya Connect Rwanda 2.0. Yongeyeho ko iki gikorwa gihura neza n’intego yo kutagira usigara inyuma mu ikoranabuhanga.

Ni mu gihe umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda Mapula Modibe, yatangaje ko batewe ishema no kumurika telefoni igezweho ijyamo interineti ya 4G kandi ihendutse yitwa IKOSORA+ muri gahunda ishyigikiwe na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ya Connect Rwanda 2.0.

Yagize ati: “Kumurika iyi telefoni bishimangira imyizerere yacu y’uko buri wese akwiye inyungu z’ubuzima bugezweho kandi ntahure n’imbogamizi yo kubura uko akoresha 4G mu buryo bumuhendukiye.

Binyuze muri iyi gahunda, dufite intego yo kongerera imbaraga no guteza imbere ubuzima bw’abanyarwanda bose hifashishijwe telefoni izabafasha gutumanaho, kwiga, no gukora ubucuruzi mu buryo butashobokaga mbere, byose ku giciro cyiza.”

Bodibe yongeyeho ati: “Uyu mwaka, muri MTN, twiyemeje kugeza ibisubizo byiza by’ikoranabuhanga ku bakiliya bacu, twiyemeza gukemura byinshi. Hamwe n’ibigezweho, IKOSORA + ituma abakiliya bacu bashobora gukoresha interineti ku muvuduko uri hejuru, ikabafasha gukoresha 4G mu buryo bworoshye maze ikoranabuhanga rikarushaho kwegera abakiliya bacu.”

Ibyiza by’iyi telefoni igezweho ya IKOSORA+ ni byiza cyane, kuko ifite ubushobozi bwo kubika umuriro igihe kirekire, ifite ububiko bugari bwa 32GB na RAM ya 2G, camera nziza zifotora neza (iy’imbere n’iy’inyuma) n’ibindi.

Ubu ku 20,000Frw yawe wakibonera telefoni nziza igezweho ya  IKOSORA+  kuri service center na connect shop zose mu gihugu. Ukiyigura, uhita uhabwa agahimbazamusyi ka 1GB buri munsi mu gihe cy’ukwezi kose, iminota 100 yo guhamagara, na SMS 30 byose mu minsi 30 ku mafaranga igihumbi gusa.


MTN Rwanda ifatanije na Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo yamuritse telefoni igezweho muri gahunda igamije kuzamura umubare w'abatunze 'Smartphones' mu Rwanda


Minisiteri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo Paula Ingabire yishimiwe ibyagezweho na MTN Rwanda

Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda yavuze ko batewe ishema no kugeza ibyiza ku banyarwanda

Umuyobozi mukuru wa Mobile Money Rwanda, Kagame Chantal yari ahari

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Prudence Rubingiza yishimiye iyi ntambwe ikomeye



Umuhanzi Chrissy Eazy niwe wasusurukije abitabiriye


I Kirehe aba mbere bacyuye telefoni zigezweho


Ni igikorwa kigamije kutagira umunyarwanda usigara inyuma mu ikoranabuhanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND