RFL
Kigali

Columbus na Dinah Uwera bongewe mu baramyi bazakorana igitaramo na Don Moen i Kigali, menya aho wagurira amatike

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/01/2019 17:25
0


Nduwayo Columbus ndetse na Dinah Uwera bongewe mu banyamuziki bazaririmba mu gitaramo gikomeye Don Moen azakorera i Kigali, tariki 10 Gashyantare 2019. Ni igitaramo kandi kizaririmbamo umuramyi Israel Mbonyi ndetse n’itsinda ry’abaramyi Aflewo Rwanda.



Dinah Uwera ugiye kuririmba muri iki gitaramo yamenyekanye cyane mu ruhando rw’abanyamuziki mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nka ‘Icyo umbwira’, ‘Says the Lord’, ‘Inshuti gusa’ n’izindi nyinshi. Asanzwe abarizwa mu rusengero rwa Healing Center Church Remera. Tariki 24 Nzeri 2017, yakoze igitaramo gikomeye yise ‘ Hearts of Worship’. Dinah muri 2017 yahawe igihembo cy’umuhanzikazi mwiza w’umwaka muri Groove Awards Rwanda.

Dinah Uwera watumiwe mu gitaramo azahuriramo na Don Moen.

Nduwayo Columbus [Colombus] nawe watumiwe muri iki gitaramo, ni umwe mu bahanzi b’abahanga bari mu muziki wa Gospel, akora injyana ya Reggae mu mwihariko we yise ‘RataJah’. Ni umwe mu batangiye umuziki cyera ariko aza kugera aho asa nk’ucogoye.   Mu Ukuboza 2018, indirimbo ye 'Naganze Remix' yegukanye igihembo cy'indirimbo nziza ya HipHop[Afro-pop song of the year], cyatanzwe na Groove Awards Rwanda.

Yabonye izuba mu mwaka w'1990, yakira agakiza mu mwaka w' 2000 mu rusengero Rwanda For Jesus. Ni umukristo muri Noble Family church ndetse akaba no muri Women Foundation Ministries. Azwiho ubuhanga mu gucuranga ingoma za kizungu, amaze gucurangira abahanzi nyarwanda benshi bakomeye mu muziki. Yakoze indirimbo nka: ‘Ndidegembya’, ‘Mfata ukuboko’, ‘Get in the flow’ n'izindi

Iki gitaramo karundura giteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019, kizabera Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali. 

Ushobora kugura amatike aha hakurikira: Giporoso MTN Service Center; Chic Building MTN Service Center, Remera Corner MTN Service Center, Camellia (CHIK), Camellia (UTC), Camellia( Makuza), Caritas Book Shop, BemBonita Saloon, Kigali Serena Hotel, Blessed Shop Merez II Gikondo.

Kugura itike yo kwinjira muri iki gitaramo wifashishije uburyo bwa Mobile Money ukoresha Code 00055 ugabanyirizwa 5%. Ukoresheje Mobile Money tike ni 11,400 Frw(Ordinary) mu myanya isanzwe, 23,750(VIP Ticket) mu myanya y’icyubahiro ndetse 237,500 ku meza y’abantu umunani (VIP Table of 8).

AMAFOTO:

Columbus.


Dinah Uwera.

Columbus.

Don Moen ategerejwe i Kigali mu gitaramo azakora tariki 10 Gashyantare 2019.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND