RFL
Kigali

Country Legends bagiye guhurira mu gitaramo na Kingdom of God, Karen Uwera, Ben na Chance

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/02/2019 6:28
1


Itsinda Country Legends rigizwe n'abasore ba 6 baririmba indirimbo zihimbaza Imana ariko bakibanda cyane ku njyana ya Country rigiye guhurira mu gitaramo na Kingdom of God Ministries, Karen Uwera, Ben na Chance n'abahanzi banyempano batandukanye.



Ni igitaramo cyiswe 'An overnight of worship' bisobanuye 'Amakesha yo kuramya' cyateguwe n'itorero Healing Center church rifite icyicaro gikuru i Remera inyuma ya gare ku bufatanye na Country Legends. Ni ku nshuro ya kabiri iki gitaramo kigiye kuba aho Healing Center church yiyemeje kujya igikora buri wa Gatanu wa nyuma w'ukwezi. Kuri iyi nshuro iki gitaramo kizaba tariki 22 Gashyantare 2019 kibere i Remera kuri Healing Center church.


Rukundo Eric umuyobozi wa Country Legends yateguye iki gitaramo ku bufatanye na Healing Center church yatangarije Inyarwanda.com ko muri iki gitaramo bagiye gukora hazaba hari abaririmbyi batandukanye barimo; Country Legends, Kingdom of God Ministries, Christine Karangwa, Karen Uwera, Ben na Chance. Yavuze ko kwinjira ari ubuntu ku bantu bose.


Kingdom of God Ministries yatumiwe muri iki gitaramo

Igitaramo cya mbere cya 'An overnight of worship' cyabaye tariki 25 Mutarama 2019. Kuri ubu iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri. Aya makesha yo kuramya Imana arangwa n'ibikorwa bitandukanye birimo; Kuramya no guhimbaza Imana byimbitse, Gusangira Ijambo ryimana, Gusangira ubuhamya, Gusengera abafite ibibazo bitandukanye n'abarwayi;

Guha abahanzi bakizamamuka n'abasanzwe bazwi umwanya wo kumurika ibihangano byabo bishya byasohotse (Audio na Video) n'ibindi byinshi ndetse Healing Center church irateganya ko hazajya habamo no gusangira amafunguro mu minshi iri imbere mu rwego rwo gufasha abantu gusabana n'Imana nabo hagati yabo ndetse no gusoza ukwezi bashima Imana.


Itsinda Country Legends

Abagize Country Legends ni abakozi b'Imana mu nsengero zitandukanye hano muri Kigali. Abagize iri tsinda ni; Eric Rukundo, Rukundo Emmanuel, Enock Ntaganda, Nsengiyumva Richard, nsanzabandi Cloude na Shema Fred. Abo bose ni abaririmyi hakiyongeraho n'abacuranzi Shema Joshua na Kamugisha Nathan. Mu minsi micye ibihangano by'iri tsinda biraba bigeze hanze dore ko birimo gutanywa muri Capital records.

Itsinda Country Legends ryatangiye umuziki mu mwaka w'2011 muri kaminuza y'u Rwanda i Nyagatare (UR Nyagatare campus) aho aba basore bigiye kaminuza. Kubera ko bagiye basoza kwiga mu myaka itandukanye abandi babona imirimo ahantu hatandukanye, byatumye guhura kwabo bigorana bituma badakomeza gukora nk'ibisanzwe. 

Nyuma bose basoje amashuli bagize amahirwe, bose babona imirimo muri Kigali bituma bongera guhura barakora, bakaba barafashe ingamba zo gukora birambuye babifashijwemo na Healing center church na Capital records ari nayo ibakorera ibihangano kimwe n'abandi baterankunga batandukanye. Kuri ubu iri tsinda ryamaze gushyiraho umunsi ngarukakwezi wo kuryamya Imana uzajya uba buri wa 5 wa nyuma w'ukwezi.


Country Legends mu gitaramo nk'iki cy'Amakesha iherutse gukora






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Josephine 5 years ago
    Nuko nuko... Muduhe nibihangano byabo nkunda country cyaneee!





Inyarwanda BACKGROUND