RFL
Kigali

Country Legends batumiye Pastor Diana na Glory of God worship team mu ijoro ryo kuramya Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/03/2019 19:05
0


Buri kwezi Country legends ku bufatanye na Healing center church bategura amakesha (Overnight) aba buri wa gatanu wa nyuma w'ukwezi akabera muri Healing center. Kuri iyi nshuro hatumiwe Pastor Diana Mucyo na Glory of God worship team.



Iri joro ryo kuramya Imana rizaba kuwa Gatanu tariki 29 Werurwe 2019 kuri Healing Center church i Remera inyuma ya gare. Rukundo Eric umuyobozi wa Country Legends yateguye iki gitaramo ku bufatanye na Healing Center church yatangarije Inyarwanda.com ko kuri iyi nshuro batumiye Pastor Diana Mucyo na Glory of God worship team. Hazaba hari kandi Murenzi Yonah, HCC worship team na Bishop Ntayomba Emmanuel. Twabibutsa ko ubushize bari batumiye Kingdom of God Ministries, Ben&Chance, Uwera Karen na Christine Karangwa.


Country Legends yateguye iki gitaramo

Abagize Country Legends ni abakozi b'Imana mu nsengero zitandukanye hano muri Kigali. Abagize iri tsinda ni; Eric Rukundo, Rukundo Emmanuel, Enock Ntaganda, Nsengiyumva Richard, nsanzabandi Cloude na Shema Fred. Abo bose ni abaririmyi hakiyongeraho n'abacuranzi Shema Joshua na Kamugisha Nathan. Mu minsi micye ibihangano by'iri tsinda biraba bigeze hanze dore ko birimo gutanywa muri Capital records.


Pastor Diana Mucyo watumiwe na Country Legends muri iki gitaramo

Itsinda Country Legends ryatangiye umuziki mu mwaka w'2011 muri kaminuza y'u Rwanda i Nyagatare (UR Nyagatare campus) aho aba basore bigiye kaminuza. Kubera ko bagiye basoza kwiga mu myaka itandukanye abandi babona imirimo ahantu hatandukanye, byatumye guhura kwabo bigorana bituma badakomeza gukora nk'ibisanzwe.

Nyuma bose basoje amashuli bagize amahirwe, bose babona imirimo muri Kigali bituma bongera guhura barakora, bakaba barafashe ingamba zo gukora birambuye babifashijwemo na Healing center church na Capital records ari nayo ibakorera ibihangano kimwe n'abandi baterankunga batandukanye. Kuri ubu iri tsinda ryamaze gushyiraho umunsi ngarukakwezi wo kuryamya Imana uzajya uba buri wa 5 wa nyuma w'ukwezi.


Diana Mucyo na Glory of God worship team batumiwe muri iki gitaramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND