RFL
Kigali

Danny Mutabazi witegura gukora igitaramo gikomeye yashyize hanze indirimbo nshya ‘Amarira y’Ibyishimo’-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/05/2019 20:08
1


Danny Mutabazi uri mu myiteguro yo kumurika album ye ya mbere mu gitaramo gikomeye yatumiyemo Simon Kabera, korali Siloam ya ADEPR Kumukenke na Shalom choir ya ADEPR Nyarugenge, kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Amarira y’Ibyishimo’ izaba iri kuri iyi album agiye kumurika.



KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'AMARIRA Y'IBYISHIMO' YA DANNY MUTABAZI

Aganira na Inyarwanda.com Danny Mutabazi uzwi mu ndirimbo 'Calvary', 'Ntiwanyihakanye', 'Binkoze ku Mutima' n'izindi, yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya yayise ‘Amarira y’Ibyishimo’ kubera ko yumvise ijuru rimuryoheye agira amatsiko y’uko azifata narigeramo. Ati: “Nayise Amarira y'Ibyishimo kubera numvise ijuru rindyoheye cyane ngira amatsiko y'uko nzifata ninjyerayo. Ubutumwa burimo ni ukubwira abantu ko ubwami bw'Imana bwegereje cyane bakwiye kuba maso biyeza birinda ikibi kuko Yesu aje vuba gucyura umugeni yakoye.”


Danny Mutabazi kuri ubu ahugiye mu myitego y’igitaramo yise 'Calvary album launch' kizaba tariki 02/06/2019 kibere ku Gisozi muri Dove Hotel. Danny Mutabazi azaba amurika album ye ya mbere yise 'Calvary'. Danny Mutabazi ni izina rimaze igihe gito cyane mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda, icyakora ni umusore uri gukora cyane ndetse usanga abantu batari bacye bishimira cyane ibihangano bye. Ibi ubibonera ku butumire yakira bw'ababa bifuza gufatanya nawe kuramya no guhimbaza Imana mu bitaramo n'ibiterane bitandukanye yaba ibibera mu ntara ndetse n'ibibera mu mujyi wa Kigali.


Danny Mutabazi


Danny Mutabazi mu myiteguro yo kumurika album ya mbere

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'AMARIRA Y'IBYISHIMO' YA DANNY MUTABAZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niwemutoni genevieve4 years ago
    Ntacyo





Inyarwanda BACKGROUND