RFL
Kigali

Danny Mutabazi yatangaje itariki y'igitaramo azamurikiramo album ye ya mbere

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/01/2019 12:24
0


Umuhanzi Danny Mutabazi uzwi mu ndirimbo 'Calvary' n'izindi zinyuranye aherutse gusohora zirimo; Ntiwanyihakanye na Binkoze ku Mutima zijyana benshi mu bihe byo kuramya Imana, kuri ubu ari mu myiteguro yo kumurika album ye ya mbere.



Danny Mutabazi yabwiye Inyarwanda.com ko ageze kure imyiteguro y'igitaramo cye ndetse magingo aya yamaze gutangaza itariki y'iki gitaramo azamurikiramo album ye ya mbere yitwa 'Calvary'. Ni igitaramo kizaba tariki 02/06/2019 kibere ku Gisozi muri Dove Hotel. Icyakora andi makuru arambuye ajyanye n'iki gitaramo ntabwo aratangazwa.

Danny Mutabazi ari mu bahanzi bari gukora cyane muri iyi minsi ndetse ari mu bari gutumirwa cyane mu bitaramo n'ibiterane. Afite inzozi zikomeye mu muziki. Yagize ati:"Inzozi mfite ni uko ubutumwa ndi gutanga buzagera kure kuko hari isezerano Imana yampaye hari ikintu nabanje kuvugana nayo ngiye guhaguruka, kad icyo yanyijeje inzozi ni uko izagisohoza."


Igitaramo Danny Mutabazi agiye gukora






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND