RFL
Kigali

Deborah Butera ukunzwe mu ndirimbo 'Aramfite' yamuritse Album ye ya mbere, Simon Kabera na The Pink bakora agashya

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/05/2019 9:03
1


Debora Butera wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Aramfite, Urankomeza n’izindi yashyize ku mugaragaro album ye ya mbere mu gitaramo yakoze kuri iki Cyumweru tariki 26/05/2019 aho yari kumwe n'abahanzi batandukanye bakora umuziki wa Gospel.



Ni igitaramo Butera Deborah yise 'Aramfite Album Launch' cyabereye i Kanombe mu rusengero rwitwa Worship Centre, kikaba cyari cyatumiwemo abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo Simon Kabera, Diana Kamugisha, Dorcas Ashimwe, Umuraperikazi The Pink, Umuraperi Bright Karyango, Grace de Jesus n’abandi.



Butera Deborah mu gitaramo yamurikiyemo album ye ya mbere 

Buri muhanzi wese waririmbye muri iki gitaramo yishimiwe bikomeye bigeze ku baraperi barimo The Pink na Bright Karyango biba akarusho. Simon Kabera umwe mu bubashywe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda nawe yishimiwe bikomeye ndetse byongera kugaragaraza ko ari umuhanzi wateye intambwe ikomeye mu buryo bwo kubaka no gusana imitima y’abantu cyane ko yananyuzagamo akavuga ijambo ry’Imana.

Simon Kabera yavuze ko Deborah Butera yamubonyemo umuhanzikazi ufite inyota yo gukorera Imana kuko yamugerageje agasanga ishyaka afite ryo gukorera Imana rihamye. Simon Kabera kandi yatunguranye ku rubyiniro ubwo yasabaga Umuraperikazi The Pink kurapa mu ndirimbo ye, yikirizwa n’abandi bahanzi benshi bari baje gushyigikira Deborah Butera.


The Pink yaririmbye Rap mu ndirimbo ya Simon Kabera

Abahanzi barimo Brian Blessed, Pastor Diana Mucyo, Hubert Mucyo, Nicole Ituze,The Pink, El Max Kagoma k’Imana, Oliver The Legend, n’abandi benshi. Mu kiganiro Deborah Butera yahaye itangazamakuru nyuma y’igitaramo yavuze ko yabuze icyo yavuga akurikije uko yabonye imigendekere y’igitaramo. Yavuze ko yishimira cyane intambwe Imana yamuteje  yaba mu mitegurire ndetse n’ibijyanye n’ubwitabire bw’abantu.


Abantu bitabiriye ku bwinshi 

Deborah Butera ni umuhanzikazi umaze igihe gito atangiye kuririmba ku giti cye gusa akaba umuhanga mu bijyanye n’amajwi ndetse no kuririmba. Iyi album ye ya mbere yashyize hanze yitwa Aramfite akaba yarayitiriye indirimbo ye 'Aramfite' iri mu ndirimbo zikunzwe cyane muri iyi minsi. Yakunze kugaragara kenshi mu bikorwa by'umuziki ari kumwe n'umuhanzikazi Dusabe Juliet ndetse bigeze no gutegurana igitaramo, icyakora birangira kitabaye.


Bishop Poda yitabiriye iki gitaramo 


Deborah Butera yishimiwe cyane 



Simon Kabera yahesheje umugisha abari muri iki gitaramo



Umuraperi Karyango Bright

Umuhanzikazi Grace de Jesus wahoze yitwa Gaga Grace

Diana Kamugisha na Ashimwe Dorcas

Abitabiriye iki gitaramo bahagiriye ibihe byiza 

 AMAFOTO: Masengesho 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emma Hirwa4 years ago
    imana ikomeze kuzamura impano yamusizemo Deborah turamukunda cyane





Inyarwanda BACKGROUND