RFL
Kigali

Diana Kamugisha yatumiye Serge Iyamuremye, Dinah, Gogo, Gisubizo Ministries,...mu gitaramo cy'ubuhanuzi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/05/2019 14:04
0


Harabura iminsi micye Diana Kamugisha akamurika album nshya y'indirimbo z'ubuhanuzi mu gitaramo yise 'Prophetic concert', mu kinyarwanda bikaba bisobanuye 'Igitaramo cy'ubuhanuzi'. Kuri ubu hamaze kumenyekana abahanzi bazaba bari kumwe na Diana Kamugisha.



Igitaramo 'Prophetic concert' cya Diana Kamugisha kizaba tariki 16/06/2019 kibere kuri New Life Bible church ku Kicukiro kuva saa cyenda z'amanywa. Kwinjiza bizaba ari ubuntu ku bantu bose. Ni igitaramo Diana Kamugisha azamurikiramo album ye nshya ikubiyemo indirimbo z'ubuhanuzi.

Aganira na Inyarwanda.com, Diana Kamugisha yadutangarije ko muri iki gitaramo cye azaba ari kumwe n'abahanzi n'abahanzi banyuranye barimo; Serge Iyamuremye, Uwera Dinah, Uwamahoro Gloria (Gogo), Sam Rwibasira, Sam Muvunyi, Ashimwe Dorcas na Gisubizo Ministries yamamaye mu ndirimbo 'Amfitiye byinshi', 'Nguhetse ku mugongo' n'izindi zitandukanye. 


Diana Kamugisha avuga ko album nshya agiye kumurika iriho indirimbo z'ubuhanuzi


Gisubizo Ministries yatumiwe na Diana Kamugisha mu gitaramo cy'ubuhanuzi


Igitaramo Diana Kamugisha azamurikiramo album ye nshya

REBA HANO INDIRIMBO 'YEGO' YA DIANA KAMUGISHA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND