RFL
Kigali

Don Moen yamaze kugera muri Uganda aho yitabiriye igitaramo ‘Kampala Praise Fest 2019’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/02/2019 8:10
0


Umuramyi w’icyamamare, umwanditsi w’indirimbo, Umukozi w’Imana, Don Moen yamaze kugera mu gihugu cya Uganda yitabiriye igitaramo gikomeye cyiswe ‘Kampala Festival Praise Fest Edition’ giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Gashyantare 2019 ahitwa Kololo Airstrip.



Don Moen wakunzwe mu ndirimbo nka  ‘God Will Make a Way’, ‘Thank you Lord’, ‘How great is our God’, ‘God is Good’, ‘Here We Are’, ‘Arise’, ‘I Will Sing’, n’izindi yageze muri Uganda mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 06 Gashyantare 2019.

Chimpreports iravuga ko Don Moen yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe akomereza Mestil Hotel muri Nsambya ari naho aza gukorera ikiganiro n’itangazamakuru.

Don Moen w’imyaka 68 y’amavuko azaririmbira ubwoko bw’Imana mu gitaramo cyateguwe na RG-Consult yagabye amashami mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba nka Uganda, Rwanda ndetse n’u Burundi. Ug Christian yanditse ko mu gitondo cy’uyu wa kane tariki 07 Gashyantare 2019, Don Moen aza kugirana ikiganiro n’itangazamakuru.

Muri iki gitaramo Don Moen agiye gukorera muri Uganda azafatanya n’abahanzi barimo Levixone, Pr. Wilson Bugembe, Watoto Children’s choir, Brian Lubega, Sandra Suubi, Exodus n’abandi. Uyu muhanzi azava muri Uganda akomereza urugendo rwe mu Rwanda azagera ku wa Gatandatu tariki 09 Gashyantare 2019 ku isaha ya saa munani z’amanywa.


Don Moen yifotoranyije n'umuhanzi Levixone.

Don Moen akigera muri Uganda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND