RFL
Kigali

Don Moen yavuze ku Rwanda, kuririmbira abadakijijwe, ibanga rye, inshuro yatumiwe n’ibindi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/02/2019 21:42
0


Rurangiranwa mu baramyi ku Isi yose, Don Moen, aritegura gutaramira abanyarwanda n’abandi mu gitaramo ‘MTN Kigali Praise Fest Edition I’ cyahawe umugisha na MTN ndetse na kompanyi RG-Consult Inc. Mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ku Rwanda, kuririmbira abadakijijwe, ibanga yakoresheje mu rugendo rw’umuziki n’ibindi.



Umunyamerika Donald James Moen (Don Moen) w’imyaka 66 y’amavuko yageze i Kigali saa cyenda n’igice (15h:30’) kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Gashyantare 2019 aho yitabiriye igitaramo gikomeye cyamamajwe mu gihe cy’amezi ane cyiswe ‘MTN Kigali Praise Fest Edition I’ azakorera muri Kigali Exhibition and Village Center ahazwi nka Camp Kigali kuri iki cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019.

-Don Moen yavuze ku banyarwanda:

Don Moen yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye Park Inn iherereye mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali. Yavuze ko afite ibyishimo byinshi kuba ageze mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere bigizwemo uruhare na MTN ndetse na RG-Consult inc. 

Yagize ati “Ni ibyishimo bikomeye kuri njye kuba ngeze mu Rwanda. Ni ku nshuro ya mbere, ndashimira RG-Consult inc ndetse na MTN Rwanda bakoranye kugeza nje gutaramira mu Rwanda. Hari hashize igihe kinini ariko uyu munsi ngize amahirwe yo gutarama muri ‘MTN Kigali Praise Fest Edition I’.”

Afite icyizere cyiza cy’uko Imana izabana nawe mu rugendo yatangiye kugirira mu Rwanda. Ashimangira ko mu bihe bitandukanye yagiye ahura n’abanyarwanda kandi ko ari beza, yongeraho ko abanyarwanda bakwiye kwishimira ko bafite igihugu cyiza.

Ati “ Nahuye n’abanyarwanda ahantu hatandukanye, kandi ni beza. Abanyarwanda bakwiye kwishimira ko bafite igihugu cyiza. Ntabwo ariko nabitekerezaga, nabonye amazu meza ndetse n’indabo nziza. Nizeye ko abantu nabonye n’abandi bazambera inshuti nziza.

“Ndashimira abanyarwanda ko bakomeje kunsengera kandi nanjye aho ndi ndabazirikana mu masengesho yanjye. Imana izaca inzira ndabizera.”

Abahanzi n'abagize uruhare mu itegurwa ry'igitaramo mu kiganiro n'itangazamakuru.

-Inama ku bahanzi bakora ‘Gospel’:

Don Moen avuga ko mu byiruka ye atifuzaga kuba umuhanzi ndetse ngo umugore we na Mushiki we bakunze kumubwira ko bagize inzozi babona yabaye umuhanzi w’ikirangirire, akabasubiza ko ari ‘ubuhanuzi’. Yavuze ko byose byatangiye afite inzu ireberera inyungu z’abahanzi akagirana na bo amasezerano akumva birahagije, ariko ngo umunsi umwe ijwi ry’Imana ryaramusanze rimubwira guhaguruka akayikorera.

Yabwiye abahanzi bakora ‘Gospel’ gushikama mu mwuga wo kuramya Imana, kuba mu itorero ryiza rifasha mu murimo wabo ndetse no kugira inshuti nziza zijya inama.

Ati “Guma ku birenge byawe, ugume mu itorero ryiza, ukorane n’umuryango wawe, ukomeze inshuti zawe za buri munsi, kandi ukomeze gukora cyane. Ntabwo bivuze ngo ukore indirimbo imwe cyangwa se alubumu imwe ahubwo bisaba gukomeza kugira ngo umenyekane. Ibindi ubirekere Imana."

Yahishuye ko nta mujyanama afite, ati  “Ubu nta mujyanama mfite, nta n’ubwo ngira umuntu runaka ureberera inyungu zanjye ahantu runaka.  Ntabwo nashaka kwinjira mu muziki, njyewe nari mfite inzu ireberera inyungu z’abahanzi nkagirana amasezerano na bo nka bo mwagiye mwumva. Ariko Imana yaje kumpagurutsa kugira ngo nyikorere.”

Yakomeje ati “Mukomeze mukore ibyo mukora, ntimukite cyane kuba muririmbira umubare muto, ushobora kuririmbira umwe, ejo bakaba ijana bagakomeza bazamuka.”

Don Moen avuga ko yagiye yakira ubutumire bwo gutaramira mu Rwanda:

Don Moen avuga yagiye yakira ubutumire bwo gutaramira mu Rwanda ariko ntibikunde ku mpamvu nawe atazi neza. Yongeraho ko bagiye bagerageza ariko bikanga, ngo Imana ni yo yateguye ko aza mu Rwanda kuri iyi nshuro.

Yagize ati “Yego rwose inshuro nyinshi nagiye nakira ubutumwa bunsaba kuza gutaramira mu Rwanda. Sinzi impamvu bitakunze ariko twagiye tugerageza inshuro nyinshi. Ubu icyo navuga ni uko byose ari gahunda y’Imana kandi nzi ko itajya ikora amakosa, icyangombwa kuri njye ni amarembo ninjiriyemo.”  

Don Moen yahishuye ibanga mu rugendo rw’imyaka irenga 35 akorera Imana.

Don Moen witegura gutaramira abanyarwanda, yavuze ko umuryango we ari ingenzi cyane mu rugendo rw’umuziki amazemo imyaka irenga 35. Yongeyeho ko itorero asengeramo ndetse n’umushumba we nabo bamufashije kugira ubuhamya bwiza ku Isi.

Yagize ati “Kimwe mu byamfashije cyane muri uru rugendo ni umugore wanjye, abana banjye batanu. Umushumba wanjye ndetse n’abantu dukorana mu bihe byose.

Yakomeje ati “Ikindi hari umuhamagaro w’Imana, ndibuka mu ijoro rimwe ubwo ijwi ryambwiraga gusoma muri Bibiliya. Narabyutse ndasoma, numva ko nujujwe indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Nizeye Imana ndakora, ndabizi ko hari byinshi bizambaho.”

Don Moen yavuze ku Rwanda:

Don Moen yavuze ko n’ubwo u Rwanda ari igihugu cyanyuze mu makuba ariko ko cyamaze kwiyubaka. Ngo  mbere y’uko agera muri Uganda yabanje kunyura ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ahurirayo n’abanyaburayi, yibajije impamvu baje mu Rwanda aza kumenya ko bazanywe no kureba igihugu cyiza. Ahereye kuri ibyo asanga u Rwanda ruri mu murongo mwiza w’ubuhamya bw’Imana.

Yagize ati “U Rwanda rwanyuze mu bihe bitoroshye Jenoside yankomerekeje umutima, ndetse n’iyo mbitekerejeho ndababara. Ariko ndabona igihugu cyiza gitera imbere n’abantu beza.

Ibi ni ibyerekana y’uko Imana ikura kure igahindura amateka y’umuntu. Ubwo nerekezaga muri Uganda, indege yarimo abanyaburayi nibazaga aho bagiye, bambwiye ko baje kureba igihugu cyiza, u Rwanda. Ubu ni ubuhamya bwiza ku Mana y’uko ikomeje gukorera imirimo myiza igihugu cy’u Rwanda.”

-Kuririmbira abadakijijwe yavuze ko abikunda kandi ntacyo bitwaye:

Don Moen avuga ko kuririmbira abadakijwe nta kibazo kirimo kuko bituma nabo bumva ubutumwa bwiza bw’Imana. Yatanze urugero avuga ko mu minsi ishize yatembereye mu kabyiniro n’umuryango we bagirana ibihe byiza.

Ngo umwe mu bari bayoboye ibirori yaje kuvuga ko bari kumwe n’umuramyi amusaba kujya ku ruhimbi. Ngo bavuga izina rye yumvaga atari we bavuze, yageze ku ruhimbi aririmba indirimbo ye ‘God will make a way’ abari aho baracyizwa.

Ati “Ni byiza, nkubwije ukuri ndabikunda. Nta kibazo mba mfite kuba umuntu yambwira ko atankunda, ukwiye kumva uwo muntu udakijijwe.”

Ashimangira ko bagize ibihe byiza by'urukundo, ndetse umwe mu basore aramwegera amubwira ko yishimye. Yashimangiye ko kuririmbira abadakijijwe bitanga amahoro kuri bo. Ku bijyanye no gukorana indirimbo n’abandi bahanzi, avuga ko bihera ku bushuti nyuma bakagirana ibiganiro biganisha ku gukorana indirimbo.

Don Moen yavuze ko azishimana n'abanyarwanda n'abandi mu gitaramo azakora.

Ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali.

AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne  (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND