RFL
Kigali

Dorcas Ashimwe yasutse amarira amurika alubumu ‘I Surrender’ mu gitaramo cy’imbyino n’amashimwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/03/2019 10:44
0


Umuhanzikazi Dorcas Ashimwe mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 03 Werurwe 2019, yasutse amarira y’ibyishimo amurika alubumu ‘I Surrender’. Yakozwe ku mutima n’amagambo yabwiwe na Aline Gahongayire amushimira uburyo yashikamye mu murimo w’Imana n’ubwo yagiye ahura n’ibicantege mu buzima bwe.



Muri iki gitaramo cyabereye ku rusengero Light Hills Church ruri muri Champions Hotel, Dorcas Ashimwe yahiguye umuhigo we yari amaze igihe kinini ahigira ku murika alubumu ye yise ‘I Surrender’ yakubiyeho indirimbo ‘Elohim’, ‘Niheza’, ‘Tugendane’, ‘I Surrender’ [Yitiriye alubumu], ‘ ‘Hallellua’, ‘More of jesus’, ‘Tegereza’, ‘Smile’, ‘Forgive’ ndetse na ‘My hero’.

Yateguye kumurika alubumu ‘I Surrender’ yisunze icyanditswe cyo muri Bibiliya kiboneka mu Imigani 3:5-6 ; hagira hati : "Wiringire Uwiteka n'umutima wawe wose, We kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose. Na we azajya akuyobora inzira unyuramo. "

Dorcas Ashimwe yasutse amarira y’ibyishimo :

Dorcas yari yambaye ikanzu ndende y’ibara ry’umweru n’inkweto ndende. Yageze ahabereye igitaramo aherekejwe n’abarimo n’umuhanzikazi Diana Kamugisha. Mbere yo kwinjira mu gitaramo yahagurukiwe n’abari muri iki gitaramo. Yashimiye buri wese witabiriye igitaramo. 

Yahereye ku ndirimbo ye 'I surrender" yanitiriye alubumu yamurikiye muri iki gitaramo. Buri ndiririmbo yose yaririmbaga yakomerwaga amashyi. Muri iki gitaramo yaririmbye indirimbo nyinshi ziri kuri iyi alubumu n’izindi nyinshi yahereyeho akora umurimo w’Imana. 

Dorcas yagaragaje ubuhanga muri iki gitaramo yamurikiyemo alubumu 'I surrender'.

Yakoresheje ingufu ku ruhimbi. Abitabiriye iki gitaramo bafatanyije na we kuramya no guhimbaza, bashima Imana mu buryo bukomeye, abandi barabyina biratinda. Dorcas yageze hagati arabwiriza, asaba abitabiriye igitaramo kwegerana n'Inama. Yavuze ko ari umwanya mwiza wo kubwira Imana ibyifuzo.

Yaririmbye kandi indirimbo "Tugendane" yasohoye amashusho yayo kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Werurwe 2019. Indirimbo zose yaziririmbye mu buryo bwa live. Iyi ndirimbo igizwe n'ibicurangisho byizihiye amatwi.

Dorcas yayibyinnye biratinda bigeze ku baririmbyi bamuherekeje biba ibindi! Yaririmbye kandi indirimbo 'Smile' Iri mu ririmi rw'icyongereza akaba ari indirimmbo ya The Blessed sisters itsinda yari ahuriyemo n'abavandimwe be Peace na Rebecca. Ni indirimbo yizihiye benshi barimo na Diana Kumugisha.

Aline Gahongayire yibukije byinshi Dorcas asuka amarira :

Mu gitaramo hagati, Dorcas yahamagaye ku ruhimbi Aline Gahongayire, ahageze Dorcas atera indirimbo ‘Ndanyuzwe’ ikunzwe muri iyi minsi. Aline yamwikirije bafatanya kuyiririmba. Ni indirimbo banyujijemo amagambo y’ishimwe ku Mana, bavuga ko banezerewe.

Avuye ku ruhimbi, umubyeyi we yamuhanaguye....

Mu ndirimbo, Aline yanyujijemo amagambo yumvikanisha ko Dorcas ari umukobwa w’imbaraga washikamye mu murimo w’Imana, afatwa n’amarangamutima. Aline yasengeye Dorcas amubwira ko Imana iri kumwe na we kandi ko ari uwo kwizerwa. Aline ati "Warakoze kubaha uyu murimo. Warakoze kubera aha ababyeyi bawe." Dorcas byamurenze asuka amarira y’ibyishimo muri iki gitaramo. Ashima bikomeye Aline Gahongayire wifatanyije nawe. 

Umubyeyi wa Dorcas yavuze ko ari umukobwa mwiza utamurushya wakoreye Imana akiri muto. Itsinda yahozemo ‘Blessed Sisters’ na bo bamwoherereje ubutumwa bwo kumushimira. Dorcas kandi yashimiwe n’itsinda ry’abahanzi n’abaramyi bamuhaye impano idasanzwe, bavuga ko irimo byinshi azifashisha mu rugendo rw’umuziki.

Dorcas yabanjirijwe ku ruhimbi na Bosco Nshuti na Simon Kabera:

Iki gitaramo cyatangiye mu masaha y’umugoroba bitewe n’imvura y’umuzajoro. Bosco Nshuti muri iki gitaramo yaririmbye indirimbo ‘Ibyo ntuze’, ‘Inyembaraga’ n’izindi nyinshi zahembuye umubare utari muto w’abitabiriye iki gitaramo. Yaririmbye abwiriza asaba benshi gutura imitwaro Imana yabaremye. Yavugaga ko ari igihe kiza cyo kwegerana n’Imana.

Simon Kabera ni umuramyi koko! Yavuze ko asanzwe aziranye na Dorcas mu gihe kinini. Ngo bafitanye amateka yihariye. Yashimangiye ko gukorera Imana ari uko ari Imana nyine. Yashimye Dorcas wamutumiye n'ubwo byabanje kugorana bitewe n'izindi gahunda.

Yaguze CD y’iyi alubumu ‘I surrender’ ibihumbi 50 y'amanyarwanda mu gihe ubundi yaguraga 5000 Frw. Yahereye ku ndirimbo yise "Ntacyo bintwaye". Yaririmbye yicurangira akoresheje gitari. Yaririmbye iyitwa "Umusaraba", "Mfasha intanga" n’izindi nyinshi zahembuye abacengewe na zo.

Dorcas ubwo yari ageze ahabereye igitaramo.

Aline yamwatuyeho amagambo y'umugisha.

Abakozi b'Imana bamusengeye.

Bosco Nshuti yaririmbye muri iki gitaramo.

Simon Kabera yagaragaje gufasha gukomeye.

Yahembuye benshi mu ndirimbo ze.

Alice Big Tonny mu gitaramo cya Dorcas

Eddie Mico yatambiye Imana.

Umuhanzikazi Clarisse Karasari yari muri iki gitaramo.

Ukuboko kw'Imana kwigaragaje muri iki gitaramo.

CD ikubiyeho alubumu 'I Surrender' ya Doracas yaguzwe na benshi.

Kamugisha Diana yehembukiye muri iki gitaramo.


Rene Patrick mu gitaramo cya Dorcas

Umuhanzikazi Umutesi Carine Tracy

Sam Rwibasira mu gitaramo cya Dorcas

AMAFOTO: Stonny Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND