RFL
Kigali

Earnest Tony yashyize ahagaragara indirimbo ‘Apocalypse’ -YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/06/2019 9:34
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Earnest Tony yamaze gushyira ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Apocalypse’ yibukijemo ubwoko bw’Imana ko badakwiye guterera agati mu ryinyo kuko ibyavuzwe byatangiye gusohora.



Earnest ni umuhanzi ariko ubifatanya n’ivugabutumwa. Ni umwe mu bahanzi bashya binjiye mu gisata cya ‘Gospel’ mu mpera za 2018. Yabanjirije ku ndirimbo ‘Ku musaraba’ yongeraho indirimbo ‘Intama z’Uwiteka’ ndetse na ‘Apocalypse’ yashyize hanze.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Earnest Tony yavuze ko yandika indirimbo ‘Apocalypse’ yashakaga gutanga ubutumwa bwo kwibutsa abantu ko badakwiye kwigira ntibindeba kuko ibyavuzwe n’abahanuzi ndetse n’abagorozi n’abandi biri gusohora mu maso y’abantu.

Yagize ati “Bitegura cyane kuko nk’uko igitabo cy’Ibyahishuwe (apocalypse) kivuga tugeze ku iherezo ry’ibihe. Abantu rero ndi kubashishikariza kuba maso turi mu bihe bya nyuma bimwe bakomeje kumva ko bizaza.”

‘Apocalypse’ ni ijambo riboneka muri Bibiliya zanditse mu rurimi rw’Igifaransa. Rinaboneka kandi mu nkoranyamagambo ya Oxford aho bisobanuye ‘kirimbuzi’ cyangwa se ibihe bikomeye. Avuga ko iri ijambo kandi rigaragaraza ibihe by’amage ariko ku bana b’Imana akaba ari ibyiringiro by’umugisha.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'APOCALYPSE' YA EARNEST TONY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND