RFL
Kigali

Eden Hazard ashobora kuguma muri Chelsea nyuma y’uko Chelsea igeze ku mukino wa nyuma wa UEFA Europa League

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/05/2019 11:51
0


Eden Hazard Umubiligi ukininira ikipe ya Chelsea yatangaje ko ashobora kuguma muri Chelsea nyuma yo gutsinda Penaliti yatumye yerekeza ku mukino wa nyuma wa UEFA Europa League, umukino warangiye Chelsea itsinze penaliti 4-3 nyuma y’iminota 120 zinganyije 1-1.



Eden Hazard umukinnyi mwiza wa Chelsea

Uyu mukinnyi w’imyaka 28 y’amavuko, Eden Hazard washyiriweho asaga miliyoni 100 z’amayero n’ikipe ya Real Madrid ko yamugura mu igura n’igurishwa, muri Kamena 2019, abajijwe niba umukino wa Europe League wa Final waba ariwo mukino we wa nyuma muri Chelsea, Eden Hazard yavuze ko atarabitekerezaho.

Eden Hazard umukinnyi wifuzwa na Real Madrid

Eden Hazard yagize ati:”Niba ariwo mukino wanjye wa nyuma, nzagerageza guha ino kipe (Chelsea), ibyo nshoboye byose, mfasha ikipe yanjye ya Chelsea gutwara iki gikombe, mu ntekerezo zanjye ntabwo ndafata icyemezo, ntabwo ndabitekerezaho, ndatekereza gutwara iki gikombe hamwe na bagenzi banjye”. Hazard yakomeje avuga ati:”Buri munsi mfata inshingano z’ibyo nagakwiye gukora”.

Mauricio Sarri umutoza wa Chelsea

Mauricio Sarri umutoza w’ikipe ya Chelsea, aravuga ko iyi kipe ikeneye, abakinnyi bashobora gutanga imipira ivamo ibitego ndetse n’abakinnyi babasimbura ba Davide Luiz ndetse na Zappacosta kugira ngo iyi kipe ikomeze kongera amahirwe yo kuba yatwara ibikombe.

Paul Mugabe/Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND