RFL
Kigali

Emmanuel Niringiyimana wahanze umuhanda agiye guha abaturage umuriro n’amazi-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:16/06/2020 12:44
0


Nyuma yo guhanga umuhanda w’ibirometero 7, Emmanuel Niringiyimana afite indi mishinga izagirira abaturage akamaro irimo kubegereza umuriro n’amazi, gutangira ubwisungane mu kwivuza imiryango 30 itishoboye no kubaka ikiyaga kizakurura ba mukerarugendo mu rwego rwo guteza imbere Akarere ke n’igihugu muri rusange.



Emmanuel Niringiyimana yabwiye InyaRwanda.com ko iyi mishinga uko ari itatu igiye kubimburirwa no gutanga ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) ku miryango 30. Ati "Abaturage bazatangirwa ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) bo barayitangirwa muri uku kwezi kwa Nyakanga". 

Amafaranga ibihumbi magana atanu na mirongo inani na bitandatu (586.000 Frw) azifashisha mu kwishyurira imiryango 30 ubwisungane mu kwivuza, yadutangarije ko ari inkunga azahabwa na Pastor Francois Tugirimana utuye muri Amerika. 

Emmanuel Niringiyimana mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA yavuze ko Pastor Francais Tugirimana afata nk’umubyeyi we yamuhaye iyi nkunga nyuma yo kubona igikorwa gikomeye yakoze cyo guhanga umuhanda.

Naho ibijyanye no kwegereza abaturage umuriro n’amazi avuga ko ari umushinga uzakora nyuma yo kongera kugirana amasezerano mashya na sosiyete y’itumanaho Airtel asanzwe abereye Ambasaderi. 

Ati "Ubu Airtel irimo irategura amasezerano ya kabiri. Ayo mafaranga azamfasha kumanura urutsinga n’ipoto abaturage bazajya bafatiraho umuriro’’. Uyu mushinga uzagendana no kwegereza abaturage amazi.

Ibi bikorwa remezo avuga ko yahisemo kubyegereza abaturage batuye mu mudugudu wa Gakorwe mu kagari ka Mwenda ho mu murenge wa Gasharu mu karere ka Karongi . 

Aba baturage bakaba batuye mu gasantire kanyuramo umuhanda yahanze ariko na none umuriro n’amazi biri kure y'aka gasantire nko mu birometero 3. Ibi bituma abatuye muri aka gace bakoresha amazi mabi yo mu mugezi utemba bakunze kwita Murondwe.

Emmanuel Niringiyimana umushinga abona uzamugora ni uwo kubaka ikiyaga kizafata mu midugudu ibiri uwa Gashari na Tongati yose ikaba iri mu murenge wa Gashari. Avuga ko aziyambaza Leta mu kubaka iki kiyaga. Abona kizagira akamaro kuko kizakurura ba mukerarugendo bityo kikinjiriza Akarere ke n’igihugu muri rusange.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE



Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND