RFL
Kigali

Ese gutandukana kwa Kazungu Clever na APR FC byaba bifitanye isano n’ikiganiro Urukiko cya Radio 10?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/07/2021 16:14
0


Nyuma yuko ikipe ya APR FC itangaje ko itazakomezanya na Kazungu Clever wari umuvugizi wayo mu myaka itanu ishize, hakomeje kwibazwa byinshi kuri uku gutandukana, ndetse hakaba hibazwa niba nta sano bifitanye n’ibibazo bimaze iminsi mu kiganiro cy’imikino kuri Radio 10 cyitwa ‘Urukiko’ Kazungu akora.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Nyakanga 2021, nibwo hagaragaye ibaruwa yanditswe n’ubuyobozi bwa APR FC imenyesha Kazungu Clever wari umuvugizi wayo ko amasezerano ye arangira muri uku kwezi atazongererwa andi, bamushimira umurava yakoranye mu myaka itanu yari amaze kuri izi nshingano.

Mu kiganiro Urukiko rw’imikino kuri Radio 10, Kazungu yavuze ko nta ruhare yigeze agira mu gutandukana n’iyi kipe yari amaze imyaka itanu avugira, nawe abashimira icyizere bamugiriye ubwo bamushyiraga muri izi nshingano mu 2016.

Amasezerano y’akazi k’ubuvugizi bw’ikipe ya APR FC Kazungu Clever afite ararangirana n’uku kwezi kwa Nyakanga 2021.

Nyuma y’uku gutandukana kuje nyuma y’ibibazo by’inzitane ikiganiro Urukiko rw’imikino cya Radio 10 Kazungu akora kimaze iminsi kinyuramo byanatumye bamwe mu bakozi  bahindurirwa imirimo n’ubwo we batigeze bamuhindura.

Ikiganiro Urukiko cyagezwe amajanja inshuro nyinshi kugeza gisheshwe bamwe mu banyamakuru bagikoragamo bahindurirwa imirimo kuri iki gitangazamakuru, nyuma y’inkuru zatangazwaga muri iki kiganiro zitanyuraga bamwe ariko zikanezeza abandi by’umwihariko abakunzi b’imikino n’ubwo zaryaga mu matwi abayobozi barebwaga n’izo nkuru.

Iki kiganiro cyakorwaga na Sam Karenzi, Kazungu Clever, Bruno Taifa na Axel Horaho.

Nyuma y’inkuru zatangazwaga muri iki kiganiro, abakunzi b’imikino bo bita ko ari inkuru z’ukuri kandi zisesenguranywe ubuhanga, ariko zahangayikishije bamwe mu bayobozi barebwaga n’izo nkuru, byavuzwe ko ku itegeko rya Minisiteri ya Siporo, Umuyobozi w’iki gitangazamakuru yahatiwe gukora impinduka mu banyamakuru bakoraga iki kiganiro bakabatatanya.

Sam Karenzi yakuwe kuri micro agirwa umuyobozi wa Radio, Taifa ajyanwa mu kiganiro cyo ku mugoroba, Urukiko rusigaramo Kazungu na Axel Horaho, bazanamo n’abandi bashya bo kubafasha.

Ibi ntabwo byigeze bishimisha aba banyamakuru, ndetse binavugwa ko bamwe banditse basezera.

Nyuma y’ibi bibazo byabaye kuri Kazungu Clever na bagenzi be, biturutse ku nkuru batangazaga zakundwaga na rubanda ariko zikababaza abayobozi, hakurikiyeho gutandukana na APR FC.

APR FC ni ikipe igendera kandi ikubahiriza ihame ry’ikinyabupfura, ku buryo iyo hagize umukinnyi, umutoza cyangwa umuyobozi ugaragarwaho imyitwarire idahwitse ahita yerekwa umuryango nta kujijinganya.

Benshi mu bakurikiranira hafi Siporo yo mu Rwanda bahuriza ku kuba uyu munyamakuru yatandukanye n’iyi kipe, intandaro nyirizina ari ibibazo byagaragaye mru kiganiro Urukiko rw’imikino akora.

Kuba bivugwa ko Minisiteri ya Siporo yinjiye mu kibazo cy’ikiganiro Urukiko n’abakirwanyaga, kandi iyi minisiteri ikaza itari ku ruharwe rw’aba banyamakuru, ntagitunguranye kuba byamukurikiranye mu ikipe yari abereye umuvugizi ya APR FC, naho yamaze kwerekwa umuryango.

Nta musimbura wa Kazungu APR FC yigeze itangaza nyuma yo gutandukana n’uyu mugabo wari uyimazemo imyaka 5.

Ibibazo byabaye ku banyamakuru bakora ikiganiro Urukiko biravugwa ko aribyo byakurikiranye Kazungu muri APR FC

Abanyamakuru bakoraga ikiganiro Urukiko bahuye n'ibibazo bikomeye byatumye bamwe bahindurirwa imirimo abandi bakurwa kuri Micro





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND