RFL
Kigali

Ese kujya muri Coma ni iki?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:19/12/2018 15:37
1


Izina Coma ni rimwe mu mayobera yo mu buvuzi atangaje kuko mu myaka myinshi ishize babifataga nko gupfa, ariko ubu hari amahirwe menshi ko umuntu uri muri coma yongera akagaruka mu buzima



Igihe umuntu ageramo agata ubwenge ndetse n’ubushobozi bwo kumva no kumenya ibimukikije nibyo bavuga ngo umuntu ari muri coma. Coma rero ni ugutakaza ubwenge no kubura ubushobozi bwo kugira icyo wimarira. Nubwo umuntu aba ameze gutyo ntabwo aba yapfuye kuko ibice bimwe by’umubiri biba bigikora.      

Umurwayi aba asa n’usinziriye ndetse rwose yasinziriye ubuticura kuko ibice byombi by’ubwonko biba byazimye byose bidakora. Ibihe umuntu amara muri coma biratandukanye cyane ko hari abamaramo amasaha n’abamaramo imyaka gusa uko umuntu atinda gukanguka niko amahirwe yo kongera kubaho agenda ayoyoka. Coma bayipima hifashishijwe icyuma cya Glascow, kugarura akenge uvuye kuri coma byemezwa n’ibyiciro bitatu: Gufungura amaso, Kunyeganyeza ibice bimwe by’umubiri no kubasha kongera kuvuga.

Umuntu uri muri Coma ntashobora kubaho umwanya munini atabonye ubutabazi bwihuse kugirango afashwe kongererwa amazi mu mubiri, kugaburirwa, gufashwa guhumeka neza no gufasha umutima gukomeza gutera ngo ukwirakwize amaraso mu mubiri no kurindwa ngo uruhu rwe rudatangira kwangirika kubera ko uburemere bye buhita buhagarara hamwe kuko aba atakinyeganyega nibyiza ko azajya ahindukizwa.

Igihe umuntu amara muri Coma kiba kigufi cyangwa kirekire bitewe n’icyamuteye kuyigwamo ariko muri rusange birakira, kugwa muri Coma bishobora guterwa no guhumana ( Kurogwa) ku burwo bwinshi ( Imiti, cyangwa andi marozi) ndetse n’ihungabana rikabije cyangwa kwangirika k’udutsi two mu bwonko bitewe no kwikanga cyane k’ubwonko.Urugero: Impanuka yo mu muhanda.

Coma ibarwa mu byiciro bine:

Icyiro cya mbere: Itangira rya Coma ni igihe umurwayi aba agishobora kuvuga amagambo make ario agoye kuyumva no kuyasobanukirwa ndetse aba akibasha no kugaragaza ibimenyetso ko arimo kubabara.

Icyiciro cya kabiri: Coma yoroheje ni igihe ubona umurwayi atacyumva rwose niyo wamukora gute ndetse niyo wamukanda cyane ntakimenyetso na kimwe ubona ko ababara, gusa nanone ntakimenyetso na kimwe cyo gutakaza ubwenge aba aragaragaza.

Icyiciro cya gatatu: Coma nyirizina ni igihe umuntu takaza ubwenge ahubwo ugatangira kubona yigorora muburyo atitegeka ndetse bisa nkaho arimo kubabara ariko kandi nubundi atumva icyo wakora cyose.

Icyiro cya kane: Coma ikabije ni igihe noneho umurwayi aba ntakintu nakimwe akora mbese atakinyeganyega nibwo bavuga ko ubwonko bwahagaze burundu cga bwapfuye, nibwo no guhumeka bihagarara bigasako bamufasha guhumeka ( Kumushyira kuri Bombone) ndetse ntakumva no kubona nabusa.

Kubera ikoranabunga mubuvuzi ubu abaganga bashobora kupima uko Coma ihaga hifashishijwe icyuma gipima ibimenyetso by’amashyanyarazi bitanwa n’ubwonko bita électro-encéphalogramme ninacyo gituma hatahurwa impamvu nyamukuru yateye iyo coma.

Src: sante-medecine.journaldesfemmes.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • RIZEMBE5 years ago
    Nawubaho Pe Nikinu Umunu avuka Na Namuti Ubaho





Inyarwanda BACKGROUND