RFL
Kigali

Etoile de l’Est yabonye amanota ya mbere muri shampiyona, AS Kigali iratsikira

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/11/2021 20:49
0


AS Kigali yahabwaga amahirwe yo kuyobora urutonde rwa shampiyona y’u Rwanda nyuma y’imikino y’umunsi wa kane, yateshejwe amanota na Marine baguye miswi, mu gihe Etoile de l’Est yategereje umunsi wa kane kugira ngo ibone amanota atatu ya mbere muri shampiyona.



Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Ugushyingo 2021, hakomeje imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yakinwaga ku munsi wa 4, aho ikipe ya Etoile de l’Est yanyagiye Etincelles FC ibitego 4-1 ibona amanota atatu ya mbere muri iri rushanwa, mu gihe AS Kigali yahagamwe na Marines FC banganya ibitego 2-2.

AS Kigali yahabwaga amahirwe kuri uyu mukino, yatsinze ibitego 2 byikurikiranya bya Ramadhan Niyibizi ku munota wa 30’ n’uwa 33’ ariko igice cya kabiri yaje iri ku rwego ruciriritse bituma inganya na Marines yagaragaraga nk’insina ngufi.

Marines FC yishyuye ibi bitego ibifashijwemo na Ramadhan Ndayisaba ku munota wa 53 mu gihe Ishimwe Fiston yatsinze igitego cyashyize mu mwijima AS Kigali ku munota wa 90.

AS Kigali yari imaze imikino 8 itinjizwa igitego, yinjijwe bibiri na Marines FC iyisanze mu mujyi wa Kigali.

Kunganya kwa AS Kigali byatumye itakaza amahirwe yo kuyobora urutonde rwa shampiyona kuko APR FC nitsinda umukino w’ikirarane wa Etincelles izahita iyobora urutonde rwa shampiyona.

Ku munsi wa gatanu w’iyi shampiyona, AS Kigali izacakira na Police FC kuwa Gatandatu, umukino ushobora kuyitesha andi manota.

Mu wundi mukino, Etoile de l’Est yari imaze gutsindwa inshuro 3 zikurikiranya muri shampiyona y’u Rwanda, yabonye amanota atatu ya mbere nyuma yo kunyagira Etincelles FC ibitego 4-1.

Ibitego by’iyi kipe yo mu karere ka Ngoma byatsinzwe na Peter ukomoka muri Ghana, Nwusu Samuel watsinze bibiri na Kamoso watsinze icy’agashinguracumu

Ku rutonde rusange,AS Kigali niyo ya mbere n’amanota 10 inganya na Gasogi United mu gihe APR FC ari iya 3 n’amanota 9 mu mikino itatu imaze gukina, mu gihe Rayon Sports ari iya 4 n’amanota 7.

Gutsinda kwa Etoile de l’Est byayikuye ku mwanya wa nyuma biyishyira ku mwanya wa 10.

Ku munsi wa Gatanu wa shampiyona y’u Rwanda, Etoile de l’Est izakira Rayon Sports kuri Stade ya Ngoma.

Uko indi mikino y’uyu munsi yagenze:

AS Kigali 2-2 Marines FC

Etoile De l’Est 4-1 Etincelles FC

Musanze 0-0 Espoir FC

Etoile de l'Est yabonye amanota atatu ya mbere muri shampiyona y'u Rwanda

AS Kigali yatsikiriye kuri Marines FC baguye miswi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND