RFL
Kigali

Euro 2020: Ubufaransa bwatunguye abantu busezererwa na Switzerland kuri Penariti, Mbappe asanga Ronaldo

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:29/06/2021 8:28
0


Switzerland yavuye inyuma isezerera Ubufaransa bwari bwabatsinze ibitego 3-1, ariko baza kubyishyura ndetse banabasezerera kuri Penariti 5 kuri 4.



Wari umukino wa 6 mu mikino 8 ya 1/8 aho byari byitezwe ko Ubufaransa butsinda Switzerland bwihuta ndetse bukerekeza muri 1/4 nta mananiza abayeho. Siko byaje kugenda kuko ku munota wa 14 gusa Switzerland yari yamaze gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Seferovic, igice cya mbere kinarangira nta mpinduka zibaye.


Switzerland izahura na Espagne mu mikino ya 1/4

Abakinnyi babanje mu kibuga kumpande zombi: 

France babanjemo: Lloris, Benzema, Griezmann, Varane, Pogba, Kante, Lenglet, Rabiot, Kimpembe, Pavard, Mbappe.

Switzerland babanjemo: Sommer, Zuber, H. Seferović, Shaqiri, Rodriguez, Xhaka, Freuler, S.Widmer, Elvedi, Embolo, Akanji.


Ubufaransa bwatunguye benshi bukimara gusezererwa 

Igice cya 2 kigitangira, ku munota wa 54 Switzerland yahushije Penariti yari itewe na Rodriguez ibintu byahise bikangura Abafaransa maze nabo batangira gusatira. Nyuma y'iminota 2 gusa Karim Benzema yahise afungura amazamu ndetse ku munota wa 58 nanone aterekamo igitego cya 2 Switzerland bitangira kuyicanga. Paul Pogba wari witwaye neza muri uyu mukino, yaje gutsinda igitego cyiza cya 3 ku munota wa 74 atereye ishoti kure y'izamu ariko umuzamu ntiyamenya aho umupira unyuze. 


Igitego Pogba yatsinze yari atereye umupira kure 

Ubwo ibitego byahise biba 3-1, Ubufaransa butangira kwizera ko bugiye gukomeza ariko siko byari bimeze. Umutoza wa Switzerland yakoze impinduka zitandukanye byatumye Ikipe ye igarukana imbaraga maze ku munota wa 80 Seferovic abona igitego cya 2, habura umunota umwe gusa Gavranovic atsinda igitego cyo kunganya umukino urangira ari ibitego 3-3. Hahise hitabazwa iminota y'inyongera nayo birangira nta mpinduka zibaye, hitabazwa penariti Switzerland itsinda Penariti 5 kuri 4 z'Abafaransa aho Mbappe yahushije Penariti ya nyuma.


Mbappe ntabwo yiyumvishaga uko asezereye igihugu cye cyamubyaye 

Ubufaransa bwari bwageze ku mukino wa nyuma ubwo iyi mikino yaherukaga kuba, bubaye igihugu cya 3 gisezerewe twavuga ko cyari gikomeye nyuma y'Abahorandi na Portugal.


Xhaka ni we wabaye umukinnyi w'umukino






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND