RFL
Kigali

Ev Caleb ari kwandika igitabo kivuga ku buzima yanyuranyemo na Mucyo Sabine witabye Imana bamaranye amezi 7 gusa

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/03/2019 11:50
1


Ev Uwagaba Caleb Joseph wamenyekanye nk'umujyanama wa Papa Emile wamamaye muri 'Mbayeho', ageze kuri paji y'160 yandika igitabo gikubiyemo ubuzima yanyuranyemo n'umugore we Mucyo Sabine witabye Imana bamaranye amezi 7 gusa.



Mucyo Sabine umugore wa Ev Uwagaba Joseph Caleb yitabye Imana tariki 4/10/2018 azize indwara yari amaranye amezi 7, akaba ari indwara yitwa Systemic Lupus Erythematosus. Ni indwara mbi cyane aho abasirikare b'umubiri bacanganyukirwa bagatangira kurwanya no gusenya uturemangingo tw'umubiri (cells) bagombye kuba barinda.

Mucyo Sabine yitabye Imana nyuma y'amezi 7 gusa yari amaranye n'umugabo we Ev Caleb dore ko bambikanye impeta tariki 3/3/2018. Kuri ubu Ev Caleb arimo kwandika igitabo kivuga ku buzima yanyuranyemo na Mucyo Sabine mu gihe cy'amezi 7 nyakwigendera yamaze arwaye. Ev Caleb yavuze ko kwandika iki gitabo ari ugusohoza isezerano yagiranye n'umugore we akiriho dore ko yamusabye ko bazandika igitabo kivuga ku minsi 100 ya mbere y'urushako.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Ev Caleb Uwagaba yatangiye agira ati: "Baravuga ngo umugabo ni usohoza ubutumwa bw'abamutumye nta.....Kandi burya mu bantu babiri bari kumwe ikintu kibabaza ni ukwica isezerano bikaba byiza iyo usezeranije umuntu ikintu ukagikora byagera ku bashakanye ho bikaba akarusho kwemera icyo uzakora."


Hano Ev Caleb yari yagiye i Rusororo kwibuka umugore we 

Ev Caleb yakomeje agira ati: "Nishimiye ko ubwo Mucyo yari akiriho twavuganye ko tuzandika igitabo cyangwa inkuru ndende ivuga ku bihe twari tumazemo amezi 3 ducamo by'uburwayi, maze mbyemera nsa nudakomeje nti 'tuzandike igitabo' ati 'tuzakite "IMINSI IJANA YA MBERE Y'URUSHAKO" ("The First a hundred Days of Marriage"). Nabyemeye ntazi neza ibyo ndimo sinari nzi ko nzacyandika njyenyine."

Ev Caleb yavuze ko ageze kuri paji y'160 yandika igitabo cy'ubuzima bwe na Mucyo Sabine.Yagize ati: "Ubu rero ndishimira ko ndimo nsohoza amasezerano nemeye, ubu ngejeje igitabo gifite paji 160 zirenga zivuga ubuzima bwacu twaciyemo mu gihe cy'urushako twabanyemo amezi 7 gusa. It's all about promises, it's all about true love, it's for her honor !! #lovebookonline #truelove #truestory #bookstagram #bookquotes #publishinglove #bookphotography #storywriting #mytruestory."




Ubutumwa Ev Caleb Uwagaba yanyujije kuri Instagram


Nyakwigendera Mucyo Sabine yari umuhanga cyane mu gucuranga gitari







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bébé5 years ago
    Imana ishimwe yo yagushoboje ukabasha kugitangira izanagushoboze ukirangize neza.





Inyarwanda BACKGROUND