RFL
Kigali

Facebook yahaye buri mukozi amadorali 1000 yo kwiyitaho muri iki gihe cyo kwirinda coronavirus

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:18/03/2020 13:36
0


Muri iyi minsi ibigo byinshi byahagaritse abakozi bibasaba gukorera mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Abakozi bose b'ikigo cya Facebook bahawe amafaranga batazishyura abafasha kwiyitaho muri iki gihe bari mu ngo zabo.



Facebook ifite abakozi bagera kuri 45,000 mu bice bitandukanye by’Isi. Buri mukozi ukora mu kigo cya Facebook agiye guhabwa bonusi y’amafaranga angana $1000 amufasha kubaho neza muri iki gihe bahawe akaruhuko ko kwirinda iki cyorezo cya coronavirus.

Nk'uko umuyobozi ushinzwe abakozi muri iki kigo abitangaza, abantu bazahabwa amafaranga ni abakozi bakora umunsi ku wundi naho abantu bakora nk'abanyabiraka bo bazakomeza gukora nk'ibisanzwe. Abemerewe amafranga, bazakomeza bayabone dore benshi muri bo akazi bakora katabasaba kugera mu biro n'ubundi bakoreraga aho baba ndetse bagakora bameze nk'abapatanye.

Umuyobozi w'iki kigo yavuze ko ibi bitari byigera bibaho kuva iki kigo cyashingwa mu myaka 16 ishize gusa ubu arabona ko bikenewe.

Ese ni iki cyatumye iki kigo gifata uyu mwanzuro

Nyiri iki kigo gihuriwemo n'ibigo byinshi, Mark Zurckerberg ni we watangaje iyi nkuru y'uko bagiye kwita ku bakozi babo muri ibi bihe bitoroshye. Yagize ati” Muri iki gihe biragoye ndetse cyane ni yo mpamvu tugiye guha buri mukozi amafaranga y’ubuntu angana n'amadorali igihumbi ($1000) yo kwiyitaho hamwe n'umuryango we muri iki gihe turi muri iki kiruhuko cyo kwirinda coronavirus”.

Benshi mu bakozi hirya no hino ku Isi bari mu rungabangabo aho harimo benshi bibaza niba bazakomeza guhembwa nk'uko bisanzwe kandi batari gukora. Gusa ku rundi ruhande nk'uko hari ibigo byinshi biri guhoza amaso ku bakozi babyo bivuga ko igihombo bagomba kugisangira bityo bikaba biri gushaka ukuntu byafasha abakozi babyo muri ibi bihe bikomeye.

Src: cnn.com


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND