RFL
Kigali

Gahongayire, Serge n’abandi baramyi bagiye gukorera igitaramo muri Eglise Vivante Sonatube

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/03/2019 15:46
0


Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, Serge Iyamuremye n’abandi bagiye kuririmba mu gikorwa ‘Church Visit’ cyateguwe na Ineza Family mu rwego rwo kwifatanya na Eglise Vivante Sonatube yishimira amezi atatu ashize iri shami rivutse.



Eglise Vivante y’i Kabuga ni yo yibarutse Eglise Vivante Sonatube imaze amezi atatu rivutse.  Gatera Joshua umuhuzabikorwa wa Ineza Family yabwiye INYARWANDA ko bateguye iki gikorwa bagamije gufasha abasengera Vivante ya Sonatube kuramya no guhimbaza Imana  banishimira amezi atatu ashize Eglise Vivante Sonatube ivutse. 

Aline Gahongayire yanditse kuri instagram agira ati "Muhawe ikaze kuri uyu wa Gatandatu Sonatube. Ntimuzabure bizaba ari agahebuzo. Imana ibahe umugisha."

Iki gitaramo cyateguwe na Ineza Family cyiswe ‘Ineza Church Visit’, kizatangira guhera saa cyenda (15h:00’) kugera saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h:00’).


Ni igitaramo cyateguwe mu rwego rwo kuramya no guhimbaza Imana. Kizaba tariki 24 Werurwe 2019 . Gitegerejwemo abahanzi Serge Iyamuremye, Aline Gahongayire, Billy Irakoze, Olivier The Legend, MD, Babu Melo ndetse na True Vine worship Team Kabuga.

Aline Gahongayire aherutse gushyize hanze indirimbo ‘Ndanyuzwe’ imaze amezi atatu isohotse, imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 700. Serge Iyamuremye nawe aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Ndakubaha’ imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 6.

Aline Gahongayire agiye kuririmbira muri Eglise Vivante Sonatube.

Serge Iyamuremye agiye kurirmbira Eglise Vivante Sonatube.

REBA HANO INDIRIMBO 'NDAKUBAHA' YA SERGE IYAMUREMYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND