RFL
Kigali

Gahongayire yavuze umutwaro wo kwiheba yatuwe na Ishimwe Clement

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/12/2018 18:59
0


Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire yatangaje ko umwaka wa 2016 wamubereye ikigeragezo atana n’inganzo ye ndetse n’aho yumvaga ‘piano’ yameraga nk’utewe icumu. Ashima bikomeye Ishimwe Clement wamwibukije ko gucika intege bitagira imbaraga amugarura mu kibuga cy’abanyamuziki bakorera Imana.



Aline Gahongayire yandika yerura ko Ishimwe Clement wa Kina Music yamubereye inzira iharuye kugira ngo yongere guhuza ijwi rye n’ibicurangisho nyuma y’igihe kinini yumva ko inganzo ye yakamye avoma mu iriba ry’ibirohwa.

Mu butumwa, yanyujije ku rukuta rwa Instagram kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukuboza 2018 , yagaragaje Ishimwe Clement nk’umuntu udasanzwe wakoze ibyananiye benshi mu buzima bwe, amushimira mu buryo bwihariye akavuga ko ‘yahuye n’umuntu w’ingirakamaro mu gihe gikwiye’.

Yavuze ko atabona uburyo bwihariye bwo gushima Clement ndetse ko n’ijambo ‘murakoze’ ritageza neza ku ndiba y’ishimwe amufitiye mu gihe baramanye. Yibuka neza ko 2016 ari umwaka utaramuhiriye mu nganzo, yewe ngo kumva aho ‘piano’ yavugiraga byabaga ari nk’icumu atewe mu mutima, inganzo kuri we yarakamye abura epfo na ruguru.

Yagize ati “Rimwe na rimwe ijambo urakoze rimbana rito…..Ndabyibuka neza 2016 intege zishize. Indirimbo muri jye zikamye. Hirya no hino nta nzira. Icyo gihe numvaga ‘touche’ ya piano bikamera nk'aho banteye icumu mu mutima.Yungamo ati “Icyo gihe satani yashakaga kunyibagiza icyo nahawe, yanyibagizaga icyo nahamagariwe. Indirimbo zari zarakamye muri njye. Nirirwaga nvoma amazi y'ibirohwa.”

Akomeza avuga ko umunsi umwe yaje guhura n’uwo yitwa ‘umushumba we [Ishimwe Clement Karake] amwibutsa ko Imana itabeshye kandi ko iyo ‘gucika intege biba bigira imbaraga Yobu aba yaracitse intege’.

Yagize ati “ Umunsi umwe mpura n’uwemeye gukoreshwa n’Imana ku buzima bwanjye. Reka mwite umushumba wanjye (My Music Pastor Ishimwe clement). Bimwe mubyo yanyibukije ni uko yambwiye ko ‘Imana itabeshya’. Arabwira ngo iyaba gucika intege byagiraga imbaraga Yobu aba yaracitse intege,’

Gahongayire akurikije ubuzima anyuranamo na Clement, yifuriza buri wese guhura n’umuntu mu buzima w’ingirakamaro mu gihe gikwiye. Yavuze ko yamugiriye icyizere yongera kumusubiza muri ‘studio’ atangira kuririmba n’ubwo agahinda kari kenshi amarira ashoka.

Ati “Mu buzima nkwifurije guhura n’umuntu ukwiye mu gihe gikwiye. Yangiriye icyizere nongera nsubira muri ‘studio’ ndaririmba n’ubwo bitari byoroshye kuko agahinda kari kenshi n’amarira yari menshi,”

Akomeza avuga ko muri uru rugendo rwose, Clement yamwihanganiye umuha umwanya ndetse n’icyizere. Imikoranire idasubira inyuma yatangiriye ku ndirimbo yise ‘Warampishe’, muri we yumva arashoboye.

Ngo ibitekerezo no kwandika indirimbo byakomeje kwisukiranya bakomereza ku ndirimbo ‘ Niyo yabikoze’ yanditswe na Isaa Karinijabo, ikorerwa mu ngata na ‘Iyabivuze’ n’izindi nyinshi zakunzwe bikomeye.

Gahongayire yavuze ko amagambo yo gushima Clement ari menshi, asaba Imana kuzamuhembera imirimo myiza yakoze. Avuga ko alubumu ‘New Woman’ yasohotse muri 2018, yamunyuze kandi ko byose byashyizweho itafari n’ umuntu ukwiye mu gihe gikwiye bahuye.

Yagize ati "Ntacyo nabona mvuga. Umutima uranyuzwe. Umuntu ukwiye mu gihe gikwiye muzambukana ku kagezi ko hakurya. Mwumve kugira neza kw’Imana. Nzashima ukwiye gushimwa. Mu bo nshima nawe urimo. Wowe wamfashije ugahabwa umugisha nibyo kristo yashyize muri njye.”


Hejuru y’ibi, Gahongayire avuga ko umuryango wa Ishimwe Karake Clement na Butera Knowles ari ‘umugisha kuri we’.

Muri muzika, aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Ndanyuzwe’ igizwe n’iminota ine n’amasegonda 25’(4min:25’), yakorewe muri Kina Music yandikwa na Ishimwe Clement.

Umuzingo (alubumu) yashyize hanze mu minsi ishize yise ‘New Woman’ yakubiyeho indirimbo nka Warampishe, Niyo yabikoze, Iyabivuze, Irakora ft TMC, I see you Ft Serge Iyamuremye, I love it, Nakumbuka, Yarahabaye, Ni nde watubuza, Awesome God na Wandemye remix.

Gahongayire yashimye by'ikirenga Ishimwe Clement wamukomeje mu rugendo rw'umuziki.

REBA HANO 'NDANYUZWE' YA ALINE GAHONGAYIRE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND