RFL
Kigali

Gasogi ntiyatsinda Bugesera n'iyo yakina idafite umutoza - Sam Karenzi asubiza KNC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/11/2021 14:32
1


Umunyamakuru Sam Karenzi uheruka kwegura ku mwanya w’umunyamabanga w’ikipe ya Bugesera FC, yasubije umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC wavuze ko Karenzi amuhemukiye kuko yeguye mbere y'uko ikipe ye itsinda Bugesera yari abereye umunyamabanga.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amashusho ya Perezida wa Gasogi United, KNC avuga ko ababajwe no kuba agiye gutsinda ikipe ya Bugesera FC mu gihe Sam Karenzi azaba atakiri Umunyamabanga wayo, yemeza ko amuhemukiye cyane.

KNC yavuze ko kuba ikipe ye iheruka gutsinda Rutsiro FC, itazananirwa kwisasira Bugesera FC bakunda guhangana cyane. Yagize ati” Numvise ko n’Umunyamabanga yagize ubwoba ngo aregura, ariko arahemutse nongereho ngo arahemutse cyane kuba yeguye mbere y’uko akorwa n’isoni. Sam Karenzi wambabaje”.

Ntabwo Sam Karenzi yigeze arya indimi kuko yanyarukiye kuri Twitter aramusubiza, aho yagize ati “Pole sana Perezida KNC, gusa ndakumenyesha ko uretse kubura Umunyamabanga, n’iyo Bugesera FC yakina idafite umutoza, Gasogi United idafite ubushobozi bwo kuyitsinda”.

Sam Karenzi na KNC ni bamwe mu bakunze kuryoshya siporo nyarwanda, bikaba byabaga akarusho iyo Gasogi United yabaga igiye gukina na Bugesera FC, amagambo yavugwaga mbere y’umukino yakururaga benshi ku kibuga.

Karenzi usanzwe ari Umunyamakuru mu biganiro bya Siporo, yeguye ku mwanya w’Umunyamabanga mukuru wa Bugesera FC ku wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021, aho yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

KNC avuga ko yahemukiwe cyane na Sam Karenzi usezeye Gasogi itamukojeje isoni

Sam Karenzi yashimangiye ko Gasogi itatsinda Bugesera nubwo itaba ifite umutoza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alphonse NZABAGERAGEZA2 years ago
    Bugesera nishake undi mutoza





Inyarwanda BACKGROUND