RFL
Kigali

Gatsibo: Havuguswe umuti urambye w’ikibazo cy’amazi hubakwa umuyoboro uzatanga amazi ku baturage basaga ibihumbi 36

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/06/2019 15:20
0


Mu gihe Intara y’Uburasirazuba ari hamwe mu hakunze kuvugwa ikibazo cy’amazi mu Rwanda, Akarere ka Gatsibo kamaze kubona umuti urambye w’iki kibazo ku baturage bako aho kuri ubu hamaze kubakwa umuyoboro uzatanga amazi ku baturage basaga ibihumbi 36 bo muri aka karere.



Mu kuvuguta umuti urambye w’ikibazo cy’amazi, Akarere ka Gatsibo kubatse umuyoboro uzatanga amazi ku baturage 36,740 bo mu mirenge itandatu yo muri Gatsibo ari yo Nyagihanga, Ngarama, Gatsibo, Kageyo, Gitoki na Kabarore. Uyu Muyoboro w’amazi wubatswe mu murenge wa Ngarama, uri mu mihigo y’uyu mwaka Akarere ka Gatsibo kahize imbere y’Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame.

Meya w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yatangaje ko bubatse uyu muyoboro mu gukemura ikibazo cy’amazi muri Gatsibo. Kuri uyu wa Gatanu tariki 7/6/2019, Meya Gasana yabwiye abanyamakuru ko mu gutegura imihigo, banabanza kwakira ibitekerezo by’abaturage, nyuma yaho bakiyambaza abafatanyabikorwa mu iterambere, inama njyanama ikemeza imihigo. Ni muri urwo rwego uyu muyoboro w’amazi basanze uzakemura mu buryo burambye ikibazo cy’amazi cyari cyugarije abaturage batari bacye.


Ikibazo cy'amazi muri Gatsibo kigiye kuba amateka

Twizeyemungu Vivens ushinzwe amazi n’isukura mu karere ka Gatsibo, yabwiye Inyarwanda.com ko uyu muyoboro w’amazi uzatanga amazi ku baturage 36,740 bo mu mirenge itandatu yo muri Gatsibo. Yunzemo ko uyu muyoboro w’amazi ufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari eshatu na miliyoni zisaga 260. Ati: “Mu kuzura kwa wo (Umuyoboro w’amazi) uzabasha gutanga amazi ku baturage 36740.” Yakomeje avuga ko abaturage bazagezwaho amazi binyuze muri uyu muyoboro, bazaba biyongereye ku baturage basanzwe bafite amazi. Akarere ka Gatsibo kagizwe n'imirenge 14. Ibarura ryo muri 2012 ryagaragaje ko aka karere gatuwe n'abaturage 433,020.


Twizeyemungu Vivens ushinzwe amazi n'isukura mu karere ka Gatsibo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND