RFL
Kigali

Gentil Misigaro yahishuye uko we na nyina Imana yabakijije indwara mbere y’uko babagwa - VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/03/2019 12:32
0


Umuramyi Gentil Misigaro ukorera muzika muri Canada avuga ko afite ubuhamya burebure akomora ku mirimo ikomeye Imana yamukoreye kuva abonye izuba. Yatangaje ko we na nyina mu bihe bitandukanye bagombaga kubagwa indwara ariko Imana ibakiza mbere y’uko babagwa.



Ibi Gentil Misigaro yabitangaje mu gitaramo gikomeye yakoreye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali, kuri iki Cyumweru tariki 10 Werurwe 2019. Gentil yaririmbye atanga ubuhamya ku buzima bwe, uko yagiye yandika zimwe mu ndirimbo ze agendeye ku buzima yanyuragamo n’ibindi byinshi.

Mbere y’uko aririmba indirimbo ye yise ‘Biratungana’ ikunzwe muri iyi minsi, yavuze ko yari mu bibazo bitoroshye Imana imwibutsa ko hari byinshi yagiye imukorera bikomeye ko n'ibimuhangayikishije nabyo bitungana. Yatanze urugero avuga ko  muri 2009 yagombaga kubagwa bitewe n’indwara yari afite ariko hamwe n’ukwizera ndetse n’umukozi w’Imana wamufashije gusenga, indwara irakira.

 Yagize ati “Muri 2009 nari ndwaye ndi mu bitaro bavuga ko bagomba kumbaga. Noneho numva dogiteri araje arimo kubaza abaganga nonese uyu mwana arwaye iki? Avuga indwara ndwaye ati ‘ejo bazamubaga’.

“Mpita mubwira ngo oya! urabeshya. Dogiteri araseka ati ‘uyu mwana agize ubwoba’ arambaza ngo 'ushatse kuvuga iki? ubwo ntubeshya?' mubwira ko nakize. Hari umupasiteri wari waje asengera abarwayi turasengana mfite ukwizera numva ko nakize.”

Misigaro avuga ko we na nyina Imana yabakijije.

Avuga ko dogiteri yamwizeye amusaba kwemera gufatwa ibindi bizamini by’ubuzima bwe bareba niba koko yakize. Ati “ Ku mpamvu zitandukanye dogiteri aranyizera kandi ndi muto. Aravuga ati noneho reka twongere dufate ibindi bipimo.  Nidusanga wakize ntabwo tukubaga nidusanga utarakira turakubaga nti nta kibazo reka tubikore. Barapima, barongera barapima, barapima inshuro zigera kuri esheshatu cyangwa zigera ku icumi, nta ndwara.”

Gentil kandi avuga ko no mu muryango we Imana yakoze imirimo ikomeye kuko mu myaka ibiri ishize nyina yagombaga kubagwa indwara yatewe n’uko bamubaze nabi abyara, ndetse ngo yari yarahawe gahunda yo kubagwa.

Yagize ati “Imyaka ibiri ishize Mama yari mu rugo yararwaye indwara baramubaze nabi igihe yari agiye kubyara…Tugeze muri Canada yahoraga arwara bamusuzumye basanga agomba kubagwa. Bamuhaye gahunda yo kuwa 16 Nyakanga agomba kujyayo.”

Avuga ko Imana yakoze imirimo ikomeye mu buzima bwe.

Avuga ko Nyina yafashe igihe cy’amasengesho no kwiyiriza, ijoro rimwe agira inzozi zahinduye ubuzima bwe. Ati “Arasenga afata iminsi yo kwiyiriza noneho ijoro rimwe aryamye arota umupasiteri we wa cyera wo mu bwana n’undi mugabo muremure bari kumubaga arabyuka yiruka mu bwogero agira ngo amaraso yavuye hanyuma arangije agaruka asanga nta maraso yavuye."

Bukeye yaganirije umuryango we ibyamubaye mu ijoro, bamusaba gusubira kwa muganga kugira ngo bamenye ukuri. Yageze kwa muganga bongera kumunyuza mu cyuma basanga ni muzima.

Ati “Bucyeye mu gitondo aravuga ati 'muzi n’ibindi? nizeye ko nakize’. Hanyuma icyumweru cyakurikiyeho baramuhamagara bamubwira ko gahunda ye yasubitswe imaze guhindurwa turamubwira tuti kugira ngo tubimenye neza uzasubireyo bongere bagusuzume ajyayo kwa muganga bamunyuza muri cya cyuma bamunyujijemo basanga nta ndwara yigeze ihaba nta kibyimba.”

Gentil Misigaro yavuze ko Imana ikora ibikomeye mu buzima bw’umuntu, ashishikariza abitabiriye igitaramo kuyishima ubutitsa mu bibi no mu byiza. Misigaro wakoze igitaramo ‘Har’imbaraga Tour Rwanda’ aranitegura kurushinga n’umukunzi we, kuya 16 Werurwe 2019.


Gentil yakoze igitaramo gikomeye.


UMURANYI EVAN YARIRIMBYE MU KINYARWANDA BINYURA BENSHI:

REBA HANO GENTIL AVUGA UKO IMANA YAMUKIJIJE WE NA NYINA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND