RFL
Kigali

Gentil Misigaro yashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya 'Ni Yesu' yakoranye na Serge Iyamuremye-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/05/2019 15:14
0


Gentil Misigaro umuhanzi nyarwanda uba muri Canada ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Buri munsi', 'Biratungana' n'izindi zinyuranye yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Ni Yesu' yakoranye na Serge Iyamuremye ukunzwe mu ndirimbo 'Biramvura', 'Yari njyewe' n'izindi.



Iyi ndirimbo nshya 'Ni Yesu' ya Gentil Misigaro na Serge Iyamuremye yasohokanye n'amashusho yayo yafatiwe mu Rwanda. Gentil Misigaro ashyize hanze iyi ndirimbo nshya nyuma y'iminsi micye akoreye mu Rwanda igitaramo gikomeye yise 'Hari imbaraga Rwanda Tour'. Gentil Misigaro yari amaze igihe adashyira hanze indirimbo nshya. Serge Iyamuremye we yari aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Ndakubaha'. 

UMVA 'NI YESU' INDIRIMBO YA GENTIL MISIGARO FT SERGE IYAMUREMYE

Muri iyi ndirimbo 'Ni Yesu', Gentil Misigaro na Serge Iyamuremye bavuga ko 'Yesu' ari izina ridasanzwe kuko rikiza indwara z'umutima n'iz'umubiri, rigatanga amahoro n'umunezero. Bati: "Nta rindi zina, nta rindi zina,..ni Yesu. Izina ridasanzwe, izina rihebuje ni Yesu. Yesu ni we zina rihebuje, ritanga amahoro n'umunezero no mu mwijima wo muri iyi si ritumurikira buri munsi." Mu buryo bw'amajwi iyi ndirimbo 'Ni Yesu' yakozwe na Bruce&Gentil, amashusho afatwa ndetse atunganywa na Henry Joel.


Gentil Misigaro ni we wanditse iyi ndirimbo 'Ni Yesu'


Serge Iyamuremye umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda

REBA HANO INDIRIMBO 'NI YESU' YA GENTIL MISIGARO FT SERGE IYAMUREMYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND