RFL
Kigali

Gisubizo Ministries yateguye igitaramo gikomeye yatumiyemo James&Daniella, Bosco Nshuti, Alarm, Shekinah WT na Healing WT

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/05/2019 9:35
0


Gisubizo Ministries yamamaye mu ndirimbo 'Nguhetse ku mugongo', 'Amfitiye byinshi' n'izindi zinyuranye zomoye/zomora imitima ya benshi, buri mwaka ikora igitaramo yise 'Worship Legacy'. Igitaramo cyo muri uyu mwaka bagitumiyemo abahanzi n'abaririmbyi bari mu bakunzwe cyane mu Rwanda.



Kuri ubu Gisubizo Ministries iri mu myiteguro y'igitaramo gikomeye yise 'Worship Legacy Season 2'. 'Worship Legacy' ugenekereje mu kinyarwanda bisobanuye 'Gusiga umurage wo kuramya no guhimbaza Imana'. Iki gitaramo bari gutegura kizaba tariki 26/05/2019 kibere i Rusororo muri Intare Conference Arena kuva saa Cyenda z'amanywa. Gisubizo Ministries izaba iri kumwe na James&Daniella batumbagirijwe izina n'indirimbo yabo ya mbere bise 'Mpa amavuta', Bosco Nshuti wamamaye mu ndirimbo 'Ibyo ntunze', Healing Worship Team, Alarm Ministries, Shekinah Worship Team ya Restoration church Masoro na Pastor Senga Emmanuel.


'Worship Legacy Concert' aba ari umwanya wo gusabana n'Imana binyuze mu kuyiramya no kuyihimbaza

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5,000Frw mu myanya isanzwe, 10,000Frw muri VIP ndetse na 15,000 muri VVIP. Icyakora abazagura amatike mbere y'igitaramo bazagabanyirizwa ibiciro dore ko itike ya make ari 3,000Frw naho itike yo mu mwanya y'icyubahiro ikaba igura 8,000Frw. Nk'uko Ngabire Vincent umuhuzabikorwa w'iki gitaramo yabwiye Inyarwanda.com ko 'Worship Legacy' ari igitaramo ngarukamwaka gitegurwa na Gisubizo Ministries aho bafata amajwi n'amashusho y'igitaramo bakoze (Live Recording), hanyuma izo ndirimbo bafashe bakazazimurikira abakunzi babo mu gitaramo cy'ubutaha. Kuri ubu rero ni ku nshuro ya kabiri iki gitaramo 'Worship Legacy' kigiye kuba.


Bamwe mu baririmbyi ba Gisubizo Ministries


Igitaramo Gisubizo Ministries yatumiyemo amatsinda akomeye n'abahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'HALLELUYA' YA GISUBIZO MINISTRIES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND