RFL
Kigali

Groupe Amababa igiye kumurika album DVD ya mbere nyuma y'imyaka 12 imaze mu muziki

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/01/2019 9:12
1


Groupe Amababa ibarizwa mu rusengero Horeb ruherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali yatangiye umurimo wo kuririmba mu mwaka wa 2007, kuri ubu igiye kumurika album ya mbere y'amashusho mu gitaramo batumiyemo amatsinda atandukanye.



Amababa mu marenga ya gihanuzi asobanura "Kwihuta", iyi ikaba ari nayo ntego ya Groupe Amababa nk'uko iri muri Matayo 28:19-20 havuga kwihutana ubutumwa bwamamaza Yesu Kristo aho bashoboye hose kuva batangira umurimo wo kuririmba mu mwaka wa 2007.

Groupe Amababa yatangiye irimo abasore 7 kandi n'ubu baracyari 7, ariko ntabwo abayitangiriyemo bose bakiyirimo ahubwo imibare yabo igaragaza ko hamaze gucamo abaririmbyi 19. Mu kwihutana ubwo butumwa bwiza, bamaze kuzenguruka uturere tw'u Rwanda hafi ya twose kandi bakishimirwa n'abo basanze ndetse bakanabwirwa ko indirimbo zabo zifasha benshi haba ku bazitunze, abazumva kuri Radiyo cyangwa ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube na Facebook.



Groupe Amababa ifite imizingo 3 y'indirimbo z'amajwi adafite amashusho ndetse ikaba ifite n'izindi ndirimbo bitegura kuzashyira ku muzingo wa 4, ariko ubu icyo bimirije imbere ni igitaramo cyo gushyira ahagaragara umuzingo wabo wa mbere w'indirimbo zigaragaza amashuho (DVD).

Ni igitaramo kizaba tariki 17 Gashyantare (02) muri uyu mwaka wa 2019, kikazabera ku rusengero iyi groupe ibarizwaho rwa Horeb i Nyamirambo, munsi gato ya state Regionale guhera i saa sita z'amanywa. Muri iki gitaramo, Groupe Amababa, izifatanya n'andi makorari yo mu itorero ry'abadivantisite b'umunsi wa karindwi akurikira: Abatwaramucyo ya Kacyiru, Ababimbuzi ya Muhima, Abahamya ya Muhima na Babwire Yesu y'i Samuduha.



Groupe Amababa yararikiye buri wese usoma iyi nkuru, ko yazitabira iki gitaramo cyabo kandi akanabwira bagenzi be kuzajya kwifatanya nabo mu ntego yabo yo kugeza ubutumwa bwiza henshi kandi vuba. Dusoza iyi nkuru twabamenyesha ko uwashaka kumva indirimbo za Group Amababa yajya kuri YouTube akandikamo Amababa Group.

UMVA HANO 'NGIYE KUZARIRIMBIRA MU IJURU' YA GROUPE AMABABA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 cilindre5 years ago
    Courage kbs,Imana ijye ibajya imbere kuri uwo murimo utoroshye mukora kandi muri abasore ,urungano rwanyu ruhugiye mubibi ariko mwebwe muri mumurimo





Inyarwanda BACKGROUND