RFL
Kigali

Gutsinda Uganda, ugatsinda McKinstry ntako byaba bisa - Mashami Vincent

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/01/2021 10:22
1


Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Mashami Vincent yahize gutsinda igihugu cya Uganda gitozwa na Johnathan Brian McKinstry wigeze gutoza Amavubi, akaza kwirukanwa ashinjwa umusaruro mubi.



Kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Mutarama 2021, Saa tatu z'ijoro nibwo u Rwanda ruseruka mu kibuga ku mukino wa mbere wo mu matsinda ya CHAN 2021, aho baza kuba bahanganye na Uganda.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, Mashami yavuze ko bashaka gutsinda Uganda itozwa na McKinstry bigeze gukora mu Ikipe y’Igihugu Amavubi mu 2015.

Uyu mutoza yanasobanuye ko umubano we na McKinstry wamwirukanye mu Mavubi mu 2015, ubu ari mwiza kuko bahujwe n'akazi, bakorana kinyamwuga ndetse banatandukana kinyamwuga.

Yagize ati"Ntabwo nabica ku ruhande, ndifuza kumutsinda kandi na we niko abyifuza. Byaba ari byiza cyane gutsinda Uganda, gutsinda McKinstry, mu by’ukuri ndabyiteze kandi byanshimisha cyane”.

“Togo, Maroc na Uganda, yose ni amakipe meza, ni amakipe akomeye nizera ko azaduha akazi, ariko natwe ntabwo turi ikipe y’akana, dufite abakinnyi beza kandi bamenyereye. Navuga ko itsinda ryacu ari ryo rikomeye muri iyi CHAN”.

“McKinstry ngira ngo twabaye inshuti, twakoranye kinyamwuga, dutandukana kinyamwuga. Nta na kimwe kidutandukanya njye na we, twahujwe n’ikibuga, twahujwe n’akazi, dutandukanywa n’akazi. Ibyarangiye byararangiye, n’ubu duhuriye mu kirongozi turasuhuzanya, ibyo byerekana ko nta kibazo gihari”.

Ku rundi ruhande, Umutoza McKinstryv wa Uganda nawe yahigiye gutsinda u Rwanda rwamirukanye kandi yemeza ko ashoboye ngo kandi yizeye ko intsinzi iboneka byanze bikunze.

Mashami Vincent ashimangira ko yizeye gukura intsinzi kuri Uganda

Mashami na Mckinstry bakoranye mu Mavubi mu myaka itandatu ishize






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyishimire3 years ago
    Turatsinda nikihame urwanda rwifitiye ikizere





Inyarwanda BACKGROUND