RFL
Kigali

Habaye ihuriro ry’Urugaga Nyarwanda rw’Ababana na Virusi Itera SIDA n’inzego zitandukanye biga ku itegeko rigena iteka ku gufasha abana barwaye cyangwa abanduye indwara zidakira

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:16/02/2019 8:00
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gashyantare 2019 habaye inama ihuza bamwe mu rubyiruko, abashyiraho amategeko agena kubaho kw’iteka ndetse n’abagize urugaga rwa RRP+, Urugaga Nyarwanda rw’Ababana na Virusi Itera SIDA mu guhana ibitekerezo ku buryo bwo gufasha umwana wanduye cyangwa urwaye indwara idakira.



Iyi nama yabayeho ngo hashyirweho itegegeko rizifashishwa mu kugena iteka ry’ifashwa ry’umwana mu gihe u Rwanda rwakoze iyo bwabaga ngo harwanywe Agakoko gatera SIDA hakoreshejwe uburyo bwo kwirinda, kwitabwaho ndetse no gufata imiti igabanya ubukana bwa SIDA ku bayirwaye. 

Ibi kandi byatekerejweho nyuma yo gusanga mu rubyiruko kuva ku myaka 15 na 24 ikigero cyo kwirinda SIDA ari 1% kandi bakomeje kwandura cyane bakaba ari abana b’abakobwa ku kigero cya 21% ugereranyije n’abana b’abahungu.

Byagiye bigaragara ko mu buryo butandukanye bwo kwirinda ubwandu bushya burimo gukoresha agakigirizo, kuboneza urubyaro, gukebwa, kwipimisha n’ibindi bigenda biguru ntege cyane ari nacyo cyateye uru rugaga ndetse n’abo mu nzego zitandukanye bakorana bya hafi bahurije hafi ngo babyiteho. 

Uwaje ahagarariye Ihuriro ry’urugaga rw’abana muri iyo nama, mu ijambo rye yavuze ko abana bakwiye gukorerwa ubuvugizi bwimbitse ndetse bakajya bafashwa nta kiguzi. Yagize ati “Abana bakwiye gukorerwa ubuvugizi bwisumbuyeho bakajya bavurwa byoroshye. Bakajya bahita bahabwa ubuvuzi igihe icyo ari cyo cyose n’uwo yaba adaherekejwe hakurikijwe imyaka ye y’ubukure.”

Sylvie Muneza, uhagarariye Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi Itera SIDA yaganirije INYARWANDA impamvu nyamukuru y’iyi nama avuga ko harimo kuvuganira abana mu buryo bwihariye. Yagize ati “Iyi nama yari igamije ko twashobora kuvuganira abana bacu bafite Virusi itera SIDA kugira ngo itegeko ryari ririho rinozwe neza rivuganira abana bacu…Kugira ngo habeho kuvugururwa ni uko hari ibiba bitameze neza kuko abenshi bayanduye bakiri bato, kwiyakira ni ikibazo, gufata imiti nabyo kuri bo biragoranye. Rero bakeneye kwitabwaho n’ubuvugizi bwisumbuyeho no ku mashuri bitabweho by’umwihariko.”

RRP+
Uhagarariye Urugaga Nyarwanda rw'Ababana na Virusi Itera SIDA

Ugereranyije n’uko byahoze mbere, kuri ubu ubwandu bushya ntabwo bukiri bwinshi kuko hari abantu bashya binjira mu rugaga. Hagiye hagaragara ikibazo cya bamwe baterwa ipfunwe no kujya gufata imiti igabanya ubukana, ariko babinyujije mu bakangurambaga b’urungano, baganiriza bagenzi babo bafite ubwandu ndetse bakanabakurikirana bakamenya niba babona imiti kandi bakayifata neza, hari uburyo bugenda bushyirwaho bwajya bufasha abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA kubona imiti mu buryo butababangamiye kandi butabateye ipfunwe rwose.

Muri iyi nama hatanzwe ubusobanuro bw’amagambo amwe n’amwe ndetse n’akwiye kuvugwa mu buryo bunoze, bareba ku buryo umwana urwaye indwara idakira cyangwa iyandura yakwitabwaho kandi ubuzima bugakomeza. Harebewe hamwe uburyo bwo kwirinda burimo ubusanzwe buzwi nko gukoresha agakingirizo, kwifata ndetse no kudacana inyuma kuko bishobora kuzana ubwandu mu miryango. Ku bana, harebwe ababa mu miryango, ababa mu bigo by’amashuri bitandukanye ndetse n’ababana n’ababyeyi babo bafunze kandi barwaye izo ndwara zidakira zirimo na SIDA maze abana basabirwa ko bajya bitabwaho mu buryo bw’umwihariko n’ubifitiye ubushobozi kandi uhoraho mu nzego zose.

RRP+
Inama yabereye muri Ubumwe Grande Hotel yitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye

Binyujijwe mu guhindura itegeko rigena iteka ku buryo bwo gufasha abana banduye cyangwa barwaye indwara zidakira kandi, hemejwe ko ijambo “Uwanduye” ritagomba guhinduka kuko ari yo nyito iboneye. Mu iteka hakwiye kugaragaramo uruhare rw’umubyeyi, indwara zimwe na zimwe umwana afite zagirwa ibanga ariko izitamuhesha akato cyangwa ngo zimutere ipfunwe mu bandi ntizigirwe ibanga cyane cyane nk’izishobora gusemburwa n’abandi igihe batamenye ko izo ndwara azirwaye. 

Hagomba kandi kwitabwa ku kijyanye n’imirire, byaba mu ngano ndetse no mu ntungamubiri, guhabwa ubuvuzi n’ubuvugizi ku buntu ndetse na serivise bakoroherezwa mu kuzihabwa, guhabwa amakuru ku bibakorerwa n’ibindi bitandukanye. Ibyigiwe muri iyi nama, bizashyikirizwa Minisiteri y’Ubuzima maze hagendewe ku bitekerezo byatanzwe habeho gufatwa umwanzuro ku iteka hashingiwe ku ngingo z’itegeko zaganiriweho.

AMAFOTO Iradukunda Dieudonne-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND