RFL
Kigali

Habura iminsi mbarwa Alex Dusabe agakora igitaramo gikomeye yatumiyemo Dominic, Papi, Shalom na Siloam, kwinjira ni ubuntu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/12/2018 18:43
0


Mbere y’uko uyu mwaka wa 2018 urangira, Alex Dusabe agiye gukora igitaramo cy’imbaturamugabo yatumiyemo abaririmbyi batandukanye bakunzwe n’abatari bacye. Kugeza ubu harabura iminsi ibarirwa ku ntoki iki gitaramo kikaba.



Alex Dusabe ukunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Ni nde wamvuguruza, Mfite umukunzi, Umuyoboro, Kuki murira n'izindi nyinshi agiye gukora igitaramo gikomeye mu ntego nyamukuru yo kurwanya ibiyobyabwenge. Ni igitaramo cyiswe 'Yesu Kristo ni imbaraga zibatura by'ukuri' kizaba ku Cyumweru tariki 30/12/2018 kibere mu mujyi wa Kigali ku Kimisagara kuri Maison des Jeunes (mu kibuga) kuva saa munani z'amanywa kugeza saa mbiri z'ijoro.


Alex Dusabe yateguye iki gitaramo ku bufatanye na ADEPR Kimisagara. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. Kugeza ubu harabura iminsi mbarwa iki gitaramo kikaba dore ko kizaba mu mpera z’iki cyumweru turimo. Alex Dusabe yabwiye Inyarwanda.com ko intego y'iki gitaramo ari ukurwanya ibiyobyabwenge byabase abantu benshi cyane cyane urubyiruko. Ngo azashimishwa cyane no kubona benshi bava mu biyobyabwenge bakakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza wabo.

Abazitabira iki gitaramo bazaririmbirwa n'abahanzi barimo; Alex Dusabe, Dominic Ashimwe na Papi Clever. Hazaba hari kandi n'amakorali akunzwe n'abatari bacye arimo; Korali Shalom yo muri ADEPR Gakinjiro na Korali Siloam ya ADEPR Kumukenke. Buri wese uzumva iyi nkuru nziza yahawe ikaze muri iki gitaramo ndetse asabwa no kurarika abandi.

Alex Dusabe

Igitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge cyateguwe na Alex Dusabe

UMVA HANO INDIRIMBO 'MFITE UMUKUNZI' YA ALEX DUSABE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND