RFL
Kigali

Harry Kane rutahizamu wa Tottenham yateye ivi asaba nyina w'imfura ye kumubera umugore –AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:2/07/2017 9:04
0


Harry Kane ni umwe mu bakinnyi ba ruhago bahiriwe cyane n’uyu mwaka yaba mu kibuga no hanze yaho, dore ko uyu rutahizamu w’ikipe ya Tottenham Hotspur nubwo yavunitse hagati mu mwaka w’imikino, bitamubujije kurangiza shampiyona y’u Bwongereza ari we uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi ndetse yanibarutse imfura ye muri Mutarama.



Muri ibi biruhuko uyu mukinnyi arimo agirira i Bahamas niho yatereye indi ntambwe ikomeye mu buzima bwe kuko yafashe icyemezo cyo gusaba umukunzi we Katie Goodland basanzwe bafitanye umwana kumubera umugore.

Ku ifoto nyirubwite Harry Kane yashyize hanze agaragara apfukamye arimo asaba uyu mukunzi we bahuriye ku ntebe y’ishuri ko yamubere umugore, aho yayikurikije amagambo avuga ko yamwemereye. Mu mvugo imenyerewe cyane ati “She said yes!”

The pair were walking on the beach during a holiday that has taken them to the Bahamas

Harry Kane yambikiye iyi mpeta Katie ku mucanga w'ahitwa i Nassau mu gihugu cya Bahamas aho bari mu biruhuko 

Harry Kane

Harry Kane yasangije iyi foto abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter, aboneraho kuvuga ko Katie yamwemereye

Kane and Goodland welcomed their first child, Ivy Jane, in January this year

The Spurs striker has known Goodland since they went to school together as children

Harry Kane, Goodland hamwe n'umwana wabo w'imfuta Ivy Jane bibarutse muri Mutarama uyu mwaka

Tubibutse ko Harry Kane afite imyaka 23 y'amavuko akaba umwe mu nkingi za mwamba ikipe ya Tottenham Hotspur yubakiyeho ndetse yayifashije kurangiza ku mwanya wa kabiri muri ‘English Premier League’.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND