RFL
Kigali

Havumbuwe urukingo rushya rwitezweho guhashya indwara ya cancer burundu

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/12/2018 16:22
1


Cancer ni indwara itera benshi guhinda umushyitsi, ihitana abantu itarobanuye, umwanzi ukomeye w’inyoko muntu, n'ubwo ntako abahanga batagira mu kuyihashya, iki cyago kiranga kigashyira iherezo ku bitwenge bya benshi.



Kuri ubu hari ibyiringiro kuko ubu igeragezwa ry’urukingo rushya rwakorerwaga ku mbeba 97% byemeje ko rushobora kurinda kwandura, rukaba rwitezweho guhindura isi. Kuva aho havumburiwe Cancer abahanga ntibasibye kunyeganyeza isi n’ijuru bashaka umuti uhamye wahangara iyo ndwara aho n’uburyo ifatamo biteje urujijo. 

N'ubwo hageragejwe uburyo bwinshi bwo kuyivura harimo nko kuvura hakoreshejwe imiti, Gushiririza (radiothérapie) ndetse no kubagwa bituma hari ubwoko bumwe bukira, ariko abaganga ntibarabasha kuvura ubundi bwoko bwinshi bukomeje koreka imbaga. Nyamara igihe kirageze ngo isi isezerere icyo cyago

Imibare y’abahitanwa na Cancer iteye ubwoba.

Mu gihugu cy’u Bufaransa honyine imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu cyo kurwanya Cancer igaragaza ko buri mwaka hagaragara abarwayi bashya nibura 400,000 ndetse abarenga 150,000 bapfa bazize Cancer buri mwaka. Iyo mibare yakanguye abahanga ngo barebe ko bagabanya uwo muvuduko ndetse bashakishe umuti uhamye, bakoze byinshi byagabanyije uwo murego ariko urugendo ruracyari runini imbere. 

Kuri ubu amaso isi yose iyahanze ubuvumbuzi bushya bwagaragajwe n’itsinda ry’abahanga b’abanyamerika bwageragejwe ku mbeba ndetse bugahamya ko bushoboye no guhangana na cancer hakaba hasigaye kubukoresha ku bantu. Urwo rukingo rushingiye ku gukangura ubwirinzi bw’umubiri no kubutiza imbaraga mu gukangara utunyangingo twa cancer rukayibuza kororokera mu mubiri. 

Urwo rukingo rwerekanye ko rushoboye kwica uturemangingo twamaze gufatwa na cancer ndetse na cancer yose yari yamaze gukwirakwira mu bice bitandukanye by’umubiri kandi nta zindi ngaruka uteje mu mubiri. N'ubwo umuntu atandukanye n’imbeba ariko kuva na kera ubushakashatsi bw’imiti n’inkingo bizakoreshwa mu kuvura abantu bibanza kugeragerezwa ku mbeba kuko ibigendanye n’ubwirinzi niyo nyamaswa ya mbere yenda guhuza n'umuntu.

WITUMA CANCER IKWICA BUCECE

Iyo twumva bavuga iby’indwara, hari abumva ko bo bitabareba ndetse nta n'aho bahurira nayo, nyamara iyo urebye amakuru atangwa n’ibigo bishizwe kurwanya cancer ubona biteye ubwoba, ikwirakwiriye mu ngeri zose; abana, abasaza, abakire, abakene, abazungu n’abirabura. Mbese umuntu wese arasabwa kwisuzumisha buri gihe ngo amenye uko ahagaze kuko iyo imenyekanye hakiri kare ishobora kuvurwa igakira.

Src: Passeportsante.net






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Noel Hakizimfura5 years ago
    Ndashima Liliane kuri izi nkuru z' ubushakashatsi ku guhashya ubwandu bwa virus itera SIDA na Cancer. Ndasaba aya makuru ku buryo burambuye kuri e-mail yanjye iriyo hachapcs@yahoo.fr kugira ngo mbisome neza n'izindi nkuru mwandika. Ndabashimiye.





Inyarwanda BACKGROUND