RFL
Kigali

Hazaca uwambaye! Shampiyona y’u Rwanda mu minsi 90 y’indyankurye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/03/2021 13:02
0


Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ‘Primus National League’ yahagaritswe imaze gukinwa imikino itatu gusa, igiye gusubukurwa ikinwa mu buryo bushya butari bumenyerewe bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus na n’ubu kigihangayikishije abatuye Isi.



Amakuru ava mu bari hafi y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ avuga ko Primus National League 2021 igiye gukinwa mu minsi itarenze 90 ndetse amakipe akaba agiye kugabanwa mu matsinda.

Muri ubu buryo bushya amakipe 16 azagabanywa mu matsinda ane agizwe n’amakipe ane. Amakipe ane yasoje umwaka ushize w’imikino ari imbere ariyo APR FC, Rayon Sports, Mukura Victory Sport na Police FC nizo zizaba ziyoboye amatsinda.

Amakipe ane muri buri tsinda azahura yishakemo abiri ya mbere azerekeza muri ¼, ubwo azaba ari amakipe umunani. Hazabaho tombora y'uko aya makipe azahura muri iki cyiciro, amakipe ane azatsinda azerekeza muri ½, abiri azatsinda azerekeza ku mukino wa nyuma, mu gihe ayatsinzwe azishakamo izasoza ku mwanya wa gatatu.

Iminsi 90 y’indyankurye, izagaragaza ikipe izegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka yagaragayemo ibibazo byatewe na COVID-19.

Amakipe azerekeza ku mukino wa nyuma niyo azasohokera igihugu mu mikino nyafurika, aho izegukana igikombe izasohokera igihugu muri CAF Champion League, izaba yatsindiwe ku mukino wa nyuma ikazasohoka muri CAF Confederation Cup.

Ubu buryo bushya bivugwa ko bwaganiriweho n’inzego zibishinzwe arizo FERWAFA na MINISPORTS kugira ngo uyu mwaka utaba imfabusa muri ruhago by’umwihariko amakipe yashoye amafaranga akagura abakinnyi kandi akaba anabahemba buri kwezi.

Mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda bizaba ari inshuro ya gatatu shampiyona ikinwe mu matsinda, dore ko byaherukaga mu myaka 28 ishize, mu 1992-1993 ubwo Kiyovu Sports yatsindaga Mukura 3-0 yegukana igikombe.

Indi nshuro shampiyona yakinwe mu matsinda, hari mu mwaka w’imikino wa 1989-1990, icyo gihe igikombe cyatwawe na Kiyovu Sports itsinze Pantheres Noir 2-1.

Shampiyona y'u Rwanda igiye gukinwa mu matsinda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND