RFL
Kigali

Healing Center church yafashije abatishoboye b'i Nyagatare ibishyurira ubwisungane mu kwivuza-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/02/2019 11:36
0


Itorero Healing center church ryishyuriye mituweli abantu ijana (100) batishoboye bo mu ntara y'Iburasirazuba mu karere ka Nyagatare umurenge wa Nyagatare mu kagari ka Ryabega.



Ni igikorwa cyateguwe n'itsinda ry'aba mama b'iri torero bakuriwe na Odeth Umurerwa wanatangaje ko ari ibikorwa ngaruka mwaka iri torero risanzwe rikora byo gufasha abantu batishoboye n'abandi bafite ibibazo bitandukanye biturutse mu bwitange n'urukundo abakristo b'iri torero bagira.

Iki gikorwa cy'urukundo cyabaye ku Cyumweru tariki 17 Gashyantare 2019 kibera mu murenge wa Nyagatare iri torero risanzwe rifitemo ishami. Cyitabiriwe n'abayobozi ba leta batandukanye n'abaturage bo muri ako gace hamwe n'itsinda ry'abamama ryaturutse i Kigali ku cyicaro gikuru cy'uru rusengero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyagatare wari witabiriye iki gikorwa ari nawe wakiriye iyo nkunga yashimiye iri torero muri rusange ku bw'icyo gikorwa kiza bakoze ababwira ko ari byiza dore ko binihutisha gahunda za leta kandi anabizeza ko bizakorwa neza iyo nkunga igashyikirizwa abo igomba guhabwa.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyagatare

Uhagarariye aba mama muri Healing center church Odeth Umurerwa yashimiye ubuyobozi bwitorero ko babaha amahirwe yo gusohoka bakajya kuvuga ubutumwa banafasha abantu. Yanavuze kdi  ko ari inshingano za buri mu Christo gufasha abababaye.



Batanze inkunga yo gufasha abatishoboye 100


Odeth Umurerwa ukuriye aba mama bateguye iki gikorwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND