RFL
Kigali

Healing Worship Team bagiye gukorera igitaramo gikomeye muri Intare Conference Arena

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/01/2019 12:49
1


Healing Worship Team iri ku gasongero k'amatsinda akunzwe cyane mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana igiye gukora igitaramo gikomeye ndetse magingo aya hamaze kumenyekana aho kizabera.



Ni igitaramo bise 'My Life in Your Hands Live Concert' giteganyijwe tariki 3/3/2019. Bagiye gukora iki gitaramo nyuma y'iminsi micye bamaze bavuye mu ivugabutumwa muri Uganda aho bishimiwe bikomeye. Kibonke Muhoza umutoza wa Healing Worship Team yabwiye Inyarwanda.com ko igitaramo bagiye gukora kizabera i Rusororo muri Intare Conference Arena.


Healing WT izakorera igitaramo muri iyi nyubako

Abajijwe impamvu bahisemo gukorera igitaramo muri Intare Conference Arena, Kibonke Muhoza yavuze ko ari heza cyane byongeye Imana ikaba igomba guhimbarizwa ahantu heza cyane kandi hagutse. Yagize ati: "Impamvu twahisemo kujya kuri iriya salle ni uko ari nziza cyane kuruta izindi kandi Imana igomba guhimbarizwa ahantu heza kandi hagutse." 


Ni mu gihe ariko mu bitaramo byose iri tsinda rimaze gukora, aho ryabaga ryakoreye hose habaga ikibazo cy'abantu bahageza bakabura aho bicira n'aho bahagarara. Yaba mu bitaramo by'ubuntu ndetse no mu bitaramo byishyuza. Iyi nayo iri mu mpamvu kuri iyi nshuro bahisemo ahantu hagutse hakwakira abantu benshi nk'uko biri mu busabe bw'abakunzi babo. 

Ku bijyanye n'imyiteguro y'igitaramo, yavuze ko bayigeze kure. Ati: "Imyiteguro irarimbanyije kandi turacyafite akazi kenshi ko kubitegura". Healing Worship Team baherutse guhabwa igihembo muri Groove Awards Rwanda 2018 nk'itsinda rikunzwe kurusha ayandi yose yo mu Rwanda. Benshi bayizi mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Mwami icyo wavuze, Nta misozi, Carvaly, Amba hafi, Nguwe neza, Inzira z'Imana, Ibiriho ubu, Bara iyo migisha, Shikilia Pindo Lake n'izindi. 


Healing Worship Team iri mu matsinda akunzwe cyane mu Rwanda


Igitaramo Healing WT igiye gukora






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ukuri5 years ago
    Ibaze ubwo koko nubwo mukunzwe kubwo kuririmba neza kuki muri kujya kure ubu muzabona abantu? Mwagumye Bethesda Holy church aho mwakoreraga ko ari heza naho akaba ari hanini kandi abantu ko bazaga rwose? ubwo muradukumiriye ntakundi





Inyarwanda BACKGROUND