RFL
Kigali

Holy Entrance Ministries bashyize ahagaragara indirimbo ‘Uzanyibutse’ bahimbiye mu gitaramo-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/05/2019 15:58
0


Itsinda ry’abaramyi Holy Entrance Ministries ryatangiye gukorera Imana mu 2013, ryashyize ahagaragara indirimbo nshya bise ‘Uzanyibutse’. Bavuga ko ari indirimbo banditse ubwo bari mu gitaramo basanzwe bakora buri wa kane w’icyumweru.



Holy Entrance Ministries yakunzwe mu ndirimbo Hozana, Nzarama, Amahoro, Ishimwe, Calvary, Ibyiringiro, Ngenda nemye, Wowe uriho n’izindi. Iri tsinda ryatangiye gushyira ahagaragara indirimbo hanze mu mwaka w’2014 bahereye ku ndirimbo bise ‘Nzarama’.

Kuri uyu wa 03 Gicurasi 2019 nibwo bashyize hanze indirimbo nshya bise ‘Uzanyibutse’. Mu kiganiro na INYARWANDA, Mutabazi Chris Umuyobozi w’amajwi muri Holy Entrance Ministries, yatangaje ko mu gitaramo bakora buri wa kane w’icyumweru ariho yumviye iyi ndirimbo imujemo abwira bagenzi batangira kuyiga.


Holy Entrance Ministries basohoye indirimbo 'Uzanyibutse'.

Yavuze ko ari indirimbo irimo ubutumwa bw’isengesho nk’aho bagira bati “ Mana n’ubona ko byibagiwe ndamutse nsubiye mu byaha Mana uzanyibutse urukundo imbabazi wangiriye hanyuma mpite ngaruka.”

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Producer Ngaga Pro usanzwe ubakorera indirimbo. Ibaye indirimbo ya kabiri bakoze kuri alubumu ya kabiri yabo.

Iri tsinda kandi riritegura gukora igitaramo bise ‘Reset your spirit’ kuya 16 Kamena 2019 muri Foursquare ku Kimironko. Holy Entrance Ministries yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu 2013, itangira igizwe n’abaririmbi batatu.

Iri tsinda rigizwe n’abaririmbyi bishyize hamwe ariko baturuka mu matorera atandukanye rimaze kugira abaririmbyi barenga 50.

Baritegura gukora igitaramo.

Mutabazi Chris Umuyobozi w'amajwi muri Holy Entrance Ministries.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UZANYIBUTSE' YA HOLY ENTRANCE MINISTRIES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND