RFL
Kigali

‘Holy Spirit’ ya Meddy yamuhesheje igihembo muri ‘Maranatha Awards Eastern Africa’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/08/2019 10:22
0


Ngabo Medard Jobert wihaye akabyiniriro ka Meddy nk'umunyamuziki, yiyongere ku rutonde rw’abahanzi nyarwanda begukanye ibihembo bya ‘Maranatha Awards Eastern Africa’ byatangiwe muri Kenya ku cyumweru.



Meddy amaze iminsi i Kigali aho yitegura igitaramo azahuriramo n’umunyamerika Ne-Yo kizabera muri Kigali Arena ku wa 07 Nzeli 2019 nyuma y’umuhango wo Kwita Izina uzaba ku wa 06 Nzeri 2019.

Meddy yahawe igihembo muri 'Maranatha Awards Eastern Africa' yahataniwe n’abahanzi bo mu Rwanda, Tanzania, Kenya, Uganda, Somalia, Ethiopia, Eritrea, Burundi na Sudani y’Epfo.

Ni ku nshuro ya mbere ibi bihembo bitangwa. Umuhango wo guhemba abahize abandi muri ibi bihembo wabereye i Nairobi muri Baptist Church.Hagamijwe gushimira buri wese wagize uruhare mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana ku Isi yose.

Binategurwa kandi mu rwego rwo gutera akanyabugaho abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, gukomeza gukora cyane.

Soma: Adrien, Gaby, Gentil, na Prosper begukanye ibihembo bya 'Maranatha Awards Eastern Africa'

Meddy yegukanye igihembo cy’icyubahiro mu cyiciro cya ‘Let every Tongue sing for Jesus’ abicyesha indirimbo ye yise ‘Holy Spirit’ yabaye iy’umwaka muri ibi bihembo. Ntacyo Meddy arandika avuga kuri ibi bihembo

Abandi bahanzi b’abanyarwanda begukanye ibihembo ni Adrien Misigaro na Gentil Misigaro babarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Gaby Kamanzi uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Ewe Mungu’, Prosper Nkomezi ukunzwe mu ndirimbo “Hazaba” n’itsinda ry’abaramyi Aflewo Rwanda.

Indirimbo ‘Holy Spirit’ yasohotse kuwa 29 Mutarama 2013. Yasohotse iri mu biganza bya ‘PressOne Entertainment’. Ifatwa ry’amashusho ryayo ryayobowe na Cedru; amajwi atunganywa na Producer Lick Lick warambitse ibiganza ku ndirimbo nyinshi zakunzwe.

Imyaka itandatu iri ku rubuga rwa Youtube; imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 3. Ifite iminota itanu n’amasegonda 43’ yatanzweho ibitekerezo birenga 1 500 bya benshi banyuzwe n’ubutumwa uyu muhanzi yanyujije muri iyi ndirimbo.

Abahanzi bo mu Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, Eriteria, Ethiopia, Burundi Somalia na Sudani y'Epfo ni bo bari bahataniye ibi bihembo

Meddy yegukanye igihembo muri 'Maranatha Awards Eastern Africa'

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'HOLY SPRIT' YA MEDDY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND