RFL
Kigali

Hubert Mucyo yateguye igitaramo “Azampoza live concert’ yatumiyemo Bosco Nshuti, Oliver The Legend n’abandi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/04/2019 11:40
0


Hubert Mucyo umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ageze kure imyiteguro y’igitaramo gikomeye yise “Azampoza live concert” amaze igihe kinini ategura. Yatumiyemo abahanzi bakunzwe mu ndirimbo ziha ikuzo Imana



Ni ku nshuro ya mbere umuhanzi Hubert Mucyo ategura igitaramo cye kuva atangiye urugendo rw’umuziki, akunzwe mu ndirimbo “Intebe”, “Azampoza” yitiriye igitaramo cye, “Ahera” n’izindi.  “Azampoza live concert” yatumiwemo abahanzi Bosco Nshuti, Nice uwase, Oliver the legend, Alexander, Babou melo na Revival worship team.                     

Mu kiganiro na INYARWANDA, yavuze ko yari amaze igihe kini atekereza gutegura igitaramo cye bwite bikunganirwa na benshi bagiye bamusaba gutangira urugendo rwo gukora ibitaramo nk’abandi. Ati “….Ni keshi abakunzi banjye bansabye ko bambona nabateguriye ‘concert’ y’ivugabutumwa.

“Mu gihe kitarenze umwaka umwe ngiye mu muziki nunvaga bitoreshye gusa iyo usenze Imana ica inzira umutima wanjye wanyemeje ko ngomba gutaramira abakunzi b’ibihangano byanjye…"

Hubert Mucyo yateguye igitaramo "Azampoza Live Concert".

Kwinjira muri iki gitaramo ‘Azampoza live concert’ kizaba tariki 05 Gicurasi 2019 ni ibintu. Igitaramo kizabera ku Gisozi mu Gacinjiro kuri Revival Palace Community Church umanukiye ku muhanda uri imbere ya ADEPR Gasave.

Mucyo w’imyaka 24 y’amavuko arakikijwe akaba asengera Revival Palace iherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali. Ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuririmbyi wakoze indirimbo yise “Intebe” igakundwa cyane.

Uyu musore amaze gukora indirimbo esheshatu zirimo izo yakoranye n’abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda. Anafite kandi izindi ndirimbo eshatu yakoze ku giti cye harimo “Ni ku bwawe”, “Intebe” ziyongera ku ndirimbo “Ahera” yashyize hanze.

Oliver The Legend azaririmba muri iki gitaramo.

Bosco Nshuti uri mu bahanzi bagezweho yatumiwe kuririmba muri iki gitaramo.

Nice nawe ategereje muri iki gitaramo "Azampoza live concert".

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'AZAMPOZA'  YA HUBERT MUCYO YITIRIYE IGITARAMO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND