Elvina Nabiullina umugore w’imyaka 60 akomeje kubera ibamba abahanga b’ibihugu bikomeye nyuma y'uko akomeje kuba inkingi ya mwamba ya Perezida Putin mu ntambara ahanganyemo n’ibihugu byo mu Burengerazuba mu by’ubukungu.
Uburyo u Burusiya ubukungu bwabwo bukomeza guhagarara bwuma
bikomeza gukorogoshora ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bituma bakomeza
kwikoma intasi kabuhariwe akanaba Perezida Putin.
Uko bahonda agatoki ku kandi ni nako batagasiga iyo babona
ibyo Guverineri wa Banki Nkuru y’iki gihugu, Elvira Nabiullina akomeza gukora
mu rugamba rw’ubukungu u Burusiya buhanganyemo.
Umwarimu muri Kaminuza ya Syracuse muri New York akanaba
n’inararibonye muri politike mpuzamahanga, Daniel McDowll aganira na Business
Insider, yagaragaje Nabiullina nk'udasanzwe.
Uyu mugabo yagize ati”Nabiullina yakomeje kuba intwaro
ikomeye mu gutuma ubukungu bw’u Burusiya bukomeza kugira uburinganire no mu gihe
gikomeye cy’ibihano iki gihugu kigenda gihabwa.”
Uyu mugore Daniel kandi amwerekana nk’umuhanga mu
birebana na politiki y’ifaranga no kuba yarabashije gukubita inkoni ihame ry’Uburengerazuba
ko abantu bagomba gukoresha ifaranga ryaho mu bucuruzi mpuzamahanga.
Daniel McDowell agaragaza kandi Nabiullina nk’inararibonye
muri politiki y’ubukungu ndetse y’ibihugu byafatiwe ibihano mpuzamahanga
amwerekana nk’igitabo gifunguye Isi yose yagakwiye kwigiraho guhangana n’igitutu
cy’amahanga giterwa n’ibihano bigenda bifatirwa ibihugu bimwe ubukungu bwabyo
bugahita bugwa agacuho.
Nubwo benshi basingiza ubudahangarwa mu bukungu bwa
Nabiullina nyamara benshi babona uburyo ari umuntu wa hafi wa Perezida Putin,
mu Burengerazuba babibona nk'ubugambanyi bwo hejuru.
Mbere
y'uko hari abatangira kumubonamo umugambanyi Nabiullina yagiye akomerwa amashyi
n’Abanyaburayi
Mbega ashaka kwerekana ko ari umuhanga ushobora gukora
icyari cyose mu bukungu nyamara ubu ari mu bipimo bya mbere by’Isi y’Uburengerazuba
ndetse yafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bwongereza.
Benshi mu bahoze bashyigikiye uyu mugore w’imyaka 60
batangiye kumutera umugongo ndetse hibazwa niba ubuhanga bwe buzatuma
Perezida Putin asoza manda ya Gatanu aheruka gutorerwa amahoro.
Umwarimu muri Kaminuza yo muri London, Richard Portes
yagize ati”Ni umuhanga cyane naramukundaga cyane nk’umuntu.” Ariko uyu akaba
ari muri bamwe mu batarishimiye uburyo uyu mugore akomeje kuba ukuboko kwa
Perezida Putin.
Abagize amahirwe yo guhura na Nabiullina, bavuga ko ari umuntu
utuje bigoye kumva avugira hejuru kuko ijwi rye rihora riri hasi cyane avuga mu
buryo butuje kandi bwuzuye ubuhanga n’ubwenge.
Nabiullina avuka mu muryango ukomoka mu bwoko bw'aba-Tatars,Se yari umushoferi naho Nyina agakora mu ruganda. Mu myaka yaza 1970 ni bwo yatangiye kwiga Igifaransa akanakunda umuziki cyane.
Ubwo Nabiullina muri 1980 yigaga muri Kaminuza ya
Leta ya Moscow yisanze mu rukundo n'umwe mu barimu babo akanaba umuhanga mu by’ubukungu, Yaroslav Kuzminov bakaba bombi bafitanye umwana w’umuhungu wavutse mu 1988.
Uyu mugore muri iyi Kaminuza akaba ari naho yakuye
ubumenyi bukomeye bwahinduye isi y’ubukungu y’Abasoviyete.
Uyu mugabo akaba yarayoboye ikigo cy’u Burusiya cy’ubushakashatsi
bw’Amashuri makuru na za Kaminuza kuva muri 1994 kugera mu 2021, aza kugirwa umwe
mu bakireberera muri Nyakanga 2021.
Mu 1991 ni bwo yatangiye gukora nk’umucurabwenge mu by’ubukungu, akora mu birebana n’iterambere ry’inganda, mu 1994 yatangiye gukora muri
Minisiteri y’Ubukungu ari mu bagize Komisiyo ishinzwe amavugurura.
Gusa mu 1998 yaje kurekeraho gukorera Guverinoma gusa
mu 2000 yaje kugaruka mu kazi mu birebana n’ubundi n’ubukungu, mu mwaka wa
2007 yaje guhamagarirwa inshingano zikomeye na Perezida Putin amugira
Minisitiri w’Ubukungu.
Byarangiye noneho agizwe Umuyobozi wa Banki Nkuru y’u Burusiya,
ubwo yahamagarirwaga izi nshingano, Nabiullina yagize ati”Ndashaka kubashimira
ku bw’icyizere mungiriye n’inshingano nshya mu mpaye.”
Kimwe n’abandi banyapolitiki b’abahanga, uyu mugore
akorera mu gisa n’igicu kuko ari bike bibasha kumenyakana kuri we, abamuzi ni
abahanga nkawe n’abayobozi bakomeye bazi kubara imibare y’ibijya mbere muri
politiki.
Uyu mugore nyuma gato y'uko ahawe inshingano nshya muri
2013, yahise agirwa Umuyobozi w’abandi ba Guveneri ba Banki Nkuru z’Ibihugu 8
bikize ku isi.
Mu 2014 ni bwo Putin yatangiye kurya ku mbuto zo kuba
yaragiriye icyizere uyu mugore ubwo u Burusiya bwigaruriraga Crimea nyamara
bugafatirwa ibihano, Nabiullina agakomeza gukora iyo bwabaga ubukungu bw’iki
gihugu ntibuhangabanywe nabyo.
Yagiye yegukana ibihembo bitandukanye birimo nka ‘Central
Bank Governor of the Year’ yahawe na Ewromoney muri 2015, 2017 nabwo yahahwe
igihembo nk'icyo na The Banker.
Uyu mugore ariko bivugwa ko muri 2022 ubwo u Burusiya
bwashozaga intambara kuri Ukraine, ngo yashatse kwegura Perezida Putin yanga
ubusabe bwe ahubwo amwongera indi myaka 5.
Nabiullina akaba ari mu bakomeje kuba ingabo ikomeye yo
guhagarara k'u Burusiya ku buryo mu gihe ibibazo biterwa n’intambara iki
gihugu bikomeza kuzamuka, akomeza kuba ingoboka izana ibitekerezo bishya bituma
gikomeza kwiharagararaho mu Bukungu.
Sergei Aleksashenko wahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru
y’u Burusiya hagati ya 1995 na 1998 yabwiye Financial Times mu Kuboza 2022 ko
utaba mu itsinda rya Perezida Putin uri umuntu usanzwe bitabaho,ko uba ufite
indangagaciro, amahame nk'aye kandi uri umwizerwa.
Ahagaze
hehe Nabiullina mu ntambara u Burusiya buhanganyemo na Ukraine
Gusa kubona uyu mugore yambaye ikanzu yo mu ibara ry’umukara
izwiho kwambarwa mu bihe byo gushyingura nyuma gato y'uko u Burusiya bwagabaga
ibitero kuri Ukraine benshi mu bakurikiranira hafi ibya politiki babibonye nk'ikimenyetso cy'akababaro
uyu mugore yatewe n’iyi ntambara.
Uburyo ubwenge bw’uyu mugore bwakomeje guhagarika
ubukungu bw’u Burusiya ku gasongero, byatumye yitwa Politico Ewrope umucurabwenge
w'agatangaza mu 2023.
Kenshi yagiye abazwa ku birebana n’ibijya mbere
hagati y’u Burusiya na Ukraine yagiye avuga ko abantu badakwiye kuvanga ibyo
akora na politiki.
Bamwe gusa bakomeza kubonera imikorere ye mu buryo
bwo kwirengagiza ibibazo rusange Isi iri kunyuramo kubera intambara y’u Burusiya
ndetse bimushyira imbere mu bipimo by’imbere by’Uburengerazuba bw’Isi nyuma ya
Perezida Putin.
TANGA IGITECYEREZO