RFL
Kigali

Hyssop choir ya ADEPR Kiruhura yasohoye indirimbo 'Imyambaro y'agakiza' bakoranye na Alex Dusabe-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/02/2019 11:19
0


Hyssop choir ikorera umurimo w'Imana mu itorero rya ADEPR Kiruhura, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya bakoranye na Alex Dusabe umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.



UMVA 'IMYAMBARO Y'AGAKIZA' YA HYSSOP CHOIR FT ALEX DUSABE

Hyssop choir ikorera umurimo w'Imana mw'itorero rya ADEPR Kiruhura, ikaba igizwe n'abaririmbyi baciye ku ntebe y'ishuri gusa, muri make ni korali igizwe n'abagabo n'abagore bakiri urubyiruko mu myaka yiganjemo abasore n'inkumi cyane. Mu kwandika indirimbo zabo zose bifashisha Bibiliya Ijambo ry'Imana.


Iyi ndirimbo yabo nshya yitwa Imyambaro y'agakiza bayikoranye n'umuririmbyi Alexis Dusabe. Light Bonkey Dushime umwe mu batoza b'iyi korali yabwiye Inyarwanda.com ko ihishurirwa ry'iyi ndirimbo yabo nshya riboneka muri Yesaya 61:10. Umwihariko wa korali Hyssop ni uko abayobozi b'indirimbo bayo uko ari 4 bose bize umuziki mu ishuri kandi ni ko kazi bakora ku manywa na nijoro.


Bamwe mu baririmbyi ba Hyssop choir

UMVA 'IMYAMBARO Y'AGAKIZA' YA HYSSOP CHOIR FT ALEX DUSABE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND