Uburezi ni ingenzi mu buzima bwa buri muntu wese ku Isi. Gusa bugenda butandukana bitewe n'aho umuntu yabuherewe, igihe yabufatiye ndetse n’abamureze. Uburezi butangirira mu rugo bukarenga bukagera no muri sosiyete.
Mu isi ya none ikiremwamuntu cyitaye ku kuvugurura uburezi bahereye ku bwo umuntu ahabwa n’ababyeyi (Informal) cyangwa n’imiryango kugeza ku butangirwa mu bigo by'amashuri (Formal).
Ku bw'iyo mpamvu hagendewe ku muvuduko Isi iriho mu iterambere, bituma umuntu wese cyangwa umubyeyi wese yashakira umwana we ahantu hakwiriye ho kubonera uburezi bufite ireme cyangwa bugezweho. Hari byinshi bishingirwaho kugira ngo uburezi butere imbere kandi bube butanyeganyega.
Aha twavuga nko kuba abatanga ubumenyi cyangwa abarimu bafite ubunararibonye kandi bazobereye mu mwuga, kuba aho ubwo burezi butangirwa (ibigo cyangwa amashuri) hari ibikoresho byose nkenerwa kugira ngo uwakira uburezi bimworohere kubona no gusobanukirwa buri kimwe, uburyo ubwo burezi butangwamo (conditions) na porogaramu y’ikigo gitanga ubwo burezi runanaka yateguwe ku buryo uyigiramo abasha kuba inzobere mu burezi ahabwa.
Ku bw'ibyo umuntu wese nk'uko inzego z’uburezi zubatse kuva ku cyiciro cy’amashuri abanza, ayisumbuye na za kaminuza aba ashaka kwiga ahantu heza habasha kumugeza kuri bya bintu twarondoye haruguru.
Dore urutonde rw’ibihugu byo muri Afurika bifite ireme ry’uburezi riteye imbere kurusha ibindi mu 2024 nk'uko ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu ‘World Economic Forum’ ryabitangaje mu bushakashatsi n’ubusesenguzi ryakoze:
1.Seychelles
Igihugu kiza ku mwanya wa mbere muri Afrika mu ireme ry'uburezi riteye imbere ni Seychelles n’amanota 69,3% ndetse kikaba n’igihugu cyonyine cyo muri Afurika kiri mu bihugu 50 bya mbere ku Isi. Iki gihugu gituwe n’abaturage bagera ku 95.000. UNESCO ivuga ko mu 2016, guverinoma yakoresheje 11,72% by'amafaranga yose yakoreshejwe mu burezi.
Uburezi ni itegeko kugeza ku myaka 16, kandi amashuri yose ni Ubuntu kugeza umunyeshuri arangije segonderi. 98.9% by’abari hagati y’imyaka 15 na 24 barize. 98.9 ku ijana by'abaturage bafite imyaka 15 kugeza 24 bazi gusoma no kwandika.
2. Tunisia
Sisiteme ya kabiri nziza y’uburezi muri Afurika iboneka muri Tuniziya, iri ku mwanya wa 71 kuri gahunda y’uburezi ku Isi n'amanota 61.4. Ikaba iri ku mwanya wa 49 ku mibereho y’ishuri na 51 ku kigereranyo cy’abanyeshuri.
Kuva yabona ubwigenge ku Bufaransa mu 1956, Guverinoma ya Tuniziya yibanze ku guteza imbere gahunda y’uburezi itanga umusingi ukomeye w’abantu washobora gukemura ibibazo bikenerwa n’ibihugu biri mu nzira y'amajyambere. Uburezi ni cyo kintu cya mbere Guverinoma ishyira imbere, aho amafaranga arenga 20 ku ijana y’ingengo y’imari ya leta yagenewe uburezi. Igipimo cyo gusoma no kwandika mu 2015 cyari 81%.
3. Mauritius
Igihugu cya Mauritius na miliyoni 1.2, Sisiteme y’uburezi ya Mauritius iri ku mwanya wa 74 ku Isi no ku mwanya wa 3 muri Afurika kuko ifite amanota 61%. Muri Mauritius abize bari ku kigero cya 94%. Kuva mu 2005 kwiga ni itegeko kuri buri mwana wese uri munsi y'imyaka 16 kandi Leta ni yo yishingira Transport y’abanyeshuri. Abanyeshuri bo muri Maurtius bahora ku mwanya wa mbere ku Isi buri mwaka ku rwego mpuzamahanga rwa Cambridge International O n’ibizamini byo ku rwego mpuzamahanga.
4. Afurika y'Epfo
Igihugu cya Afurika y’Epfo gituwe na miliyoni 57,7, abize ni 94%. Ikaba iza ku mwanya wa 84 kuri gahunda y’uburezi ku Isi, ndetse no ku mwanya wa 4 mu kugira gahunda nziza y’uburezi muri Afurika n'amanota 58.4%.
5. Algeria
Igihugu cya kabiri cya Afurika y'Amajyaruguru kuri uru rutonde ni Algeria iza ku mwanya wa 88 kuri gahunda y’uburezi ku Isi, na 5 muri Afurika n'amanota 57.4, ni umwanya wa 65 ku myaka yo kubaho kw'ishuri. Algeria ituwe na miliyoni 41.3, umubare w'abazi gusoma no kwandika ni 75% by’abaturage.
6. Botswana
Igihugu cya Botswana gituwe na 2,3 miliyoni, abajijutse ni 88%. Botswana iri ku mwanya wa 92 kuri gahunda y’uburezi ku Isi inyuma ya Irani ndetse na Brezil. Ifite umwanya wa 6 muri Afurika n'amanota 56.7%. Iri ku mwanya wa 67 ku kwiyongera kw'amahugurwa y'abakozi na 76 ku myaka yo kwiga. Muri Botswana abana bigira Ubuntu imyaka 10 ibanza. Kwiga amashuri yisumbuye ntabwo ari itegeko nta n’ubwo ari ubuntu.
7. Kenya
Kenya; Igihugu cya Afurika y'Iburasirazuba gituwe na miliyoni 49.7 kiza ku mwanya wa 95 kuri gahunda y’uburezi ku Isi, imbere y’u Buhinde na nyuma ya Brezil. Kenya ikaba iza ku mwanya wa 7 muri Afrika ikaba ifite amanota 55.4%.
Iba iya 21 ku Isi mu guha abarimu amahugurwa, iya 43 mu kwigisha ikoresheje ikoranabuhanga (Digital). Mu gihugu cya Kenya umwana uri hagati y’imyaka 7 na 17 ni itegeko kwiga. Abajijutse ni 78.7% nk’uko bitangazwa na UNESCO. UNESCO ivuga kandi ko 17.58 ku ijana by'amafaranga leta yakoresheje muri 2017 yagiye mu burezi.
8. Cape Verde
Igihugu cya Cape Verde gituwe n’abaturage 546 000, bisa nk'aho ari ibitangaza kuko igihugu cya Cape Verde kibanziriza igihugu nka Misiri. Cape Verde sisiteme y’uburezi iri ku mwanya wa 98 ku Isi n’amanota 53,3%. Gutanga ubumenyi bufasha abana gusesengura (Critical thinking) iri ku mwanya wa 53, guha abarimu amahugurwa iri ku mwanya wa 71. Muri Cape Verde kwiga ni itegeko ku mwana wese uri hagati y’imyaka 7 na 14. Ni mu gihe umwana wese utararenza imyaka 12 yigira Ubuntu.
9. Egypt
Igihugu cya Misiri kiza ku mwanya wa 99 kuri gahunda y’uburezi ku Isi, ndetse n'icya 9 muri Afurika n'amanota 52.8%, imbere ya Namibiya. Misiri ri ku mwanya wa 70 ku Isi mu guteza imbere uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga (Digital education). Misiri itegeka ko abana bose bafite hagati y’imyaka 6 na 17 bagomba kwiga. Mu gihugu hose abize bari ku kigero cya 71%.
10. Namibia
Namibia ituwe na miliyoni 2.34, iza ku mwanya w’ 100 muri gahunda y’uburezi ku Isi, naho muri Afrika iza ku mwanya wa 10 n'amanota 52.7%. Ndetse no ku mwanya wa 43 ku Isi ku bijyanye no guhugura abakozi. Muri Namibiya, ni itegeko kuri buri muturage uri hagati y’imyaka 6-16 kugira ngo yige. Imyaka 10 ibanza Leta niyo yishyura ikiguzi cy’uburezi. Mu gihugu hose abize bari ku kigero cya 88.2%.
TANGA IGITECYEREZO