RFL
Kigali

Ibikubiye mu butumwa Perezida Kagame yatanze mu muhango wo gushyingura Gen. Musemakweli

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/02/2021 17:41
0


Mu muhango wo gushyingura Nyakwigendera Lt. Gen. Jacques Musemakweli witabye Imana tariki ya 11 Gashyantare 2021, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yashimye uburyo yaranzwe n’ubwitange bukomeye, ukutizigama ndetse n’indangagaciro zibereye Ingabo z’u Rwanda.



Kuri uyu wa Gatanu ni bwo habaye umuhango wo gushyingura Lt General Musemakweli witabye Imana tariki 11 Gashyantare 20121 afite imyaka 59 y'amavuko.

Uyu muhango wabereye ku Irimbi rya Gisirikare i Kanombe, ukaba witabiriwe abiganjemo abo mu muryango wa nyakwigendera ndetse n’abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda, barimo na General James Kabarebe.

Perezida Paul Kagame yatanze ubutumwa bw'uyu munsi bwasomwe n’Umujyanama we wihariye mu bya gisirikare n’Umutekano, General James Kabarebe, bwagarutse ku bigwi byaranze Lt General Musemakweli haba ku ruhare rwe rukomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse no mu gukomeza kubaka u Rwanda.

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yagize ati “Iki ni igihe cy’akababaro gakomeye cyane cyane ku muryango wa General Musemakweli, ni igihe kandi cy’akababaro kenshi ku muryango mugari w’Ingabo z’Ingabo z’u Rwanda no ku Gihugu muri rusange". 

"Iyo twibutse ibihe bitandukanye twabanyemo na General Musemakweli, imirimo myiza n’ibigwi bye haba ku rugamba rwo kubohora Igihugu cyacu ndetse n’urwo kugiteza imbere yari agikomeje kugeza  aho atabarukiye. General Musemakweli yakoreye igihugu mu bwitange bukomeye, atizigama, atanga umusanzu, ibitekerezo n’imbaraga ze mu mirimo itandukanye no mu bihe bitandukanye kugeza aho atabarukiye”.

“General Musemakweli yakoreye Ingabo z’u Rwanda mu nzego zazo nyinshi cyane zitandukanye, izi nshingano yazihabwaga kubera ubushobozi no kuzuza indangagaciro  zibereye Ingabo z’u Rwanda, yaharaniraga iteka ko n’abandi basirikare bubahiriza izo ndangagaciro. Atabarutse Igihugu n’umuryango twese tukimukeneye. Icyo twazirikana ku munsi nk’uyu rero ni ugukomeza umurage mwiza wo gukunda Igihugu no kugikorera byaranze General Musemakweli”.

Perezida Kagame yijeje umuryango wa nyakwigendera ko Igihugu kizakomeza kuwuba hafi nk’uko bisanzwe biri mu muco wacyo. Ati “Na none mu bihe nk’ibi turizeza umuryango we ko ubuyobozi bw’Igihugu binyuze muri Minisiteri y’Ingabo na RDF buzakomeza kubaba hafi nk’uko amategeko abiteganya kandi bisanzwe biri mu muco wacu".

Bimwe mu byaranze ubuzima bwa Lt General Musemakweli:

Nk'Umugenzuzi Mukuru mu Ngabo z'u Rwanda, Lt. Gen. Jacques Musemakweli yari ashinzwe kugenzura no gukurikirana ibirebana n’imicungire y’umutungo by’ingabo amahugurwa n’ibikorwa bya gisirikare.

Yagiraga inama Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda mu kugena politiki zihamye n’amabwiriza aboneye bigamije guteza imbere imicungire inoze y’umutungo n’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda. Mu zindi nshingano ze yari ashinzwe gukurikirana no gutangira iperereza ku ihohoterwa rikorewe umusirikare cyangwa rikozwe na we.

Ku wa 12 Mutarama 2018 ni bwo Jacques Musemakweli wari ufite ipeti rya rya Jenerali Majoro yazamuwe mu ntera na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, amugira Lieutenant Jenerali.

Mu zindi nshingano yashinzwe harimo kuba yarabaye Umuyobozi wari ushinzwe Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard), [yari agifite ipeti rya Gen Maj] umwanya yavuyeho mu 2016 akagirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka.

Muri Mata 2019, Lt. Gen. Jacques Musemakweli, yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara mbere y’uko ku wa 3 Gashyantare 2020 agirwa Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Lt General Musemakweli kandi ni umwe mu ngabo zabohoye Igihugu zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Izina rya Lt Gen Jacques Musemakweli ryanamenyekanye cyane mu mupira w’u Rwanda kuko yabaye mu buyobozi bwa APR FC mu gihe cy’imyaka isaga irindwi.

Gen. Musemakweli yashyinguwe mu irimbi rya Gisirikare i Kanombe

Gen. Musemakweli yatabarutse ku myaka 59 y'amavuko


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND