RFL
Kigali

Ibintu 5 utajya witondera bishobora kuba imbogamizi mu nzira y'iterambere ryawe

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:20/09/2020 2:51
0


Umunsi ku wundi nta muntu udahora ashaka kubaho mu buzima bwiza n'ubwo tugenda duhirwa ku rwego rungana ndetse hari n’abandi benshi bibaza niba Imana itonesha ku butoni cyangwa hari abagira amahirwe kurusha abandi bikabayobera. Menya ibintu 5 ushobora kuba utitaho nyamara bikaba ari byo bituma bihora bigusubiza inyuma.



Kuki bamwe batera imbere mu buzima abandi bikanga? Nonese ibi byaba bibaho ku bw'amahirwe cyangwa ni Imana irobanura ku butoni? Oya, ibi byose ntawabyemeza cyangwa ngo abihakane gusa abahanga bakaba n’inzobere mu bumenya muntu bakunze gutangaza ko ibikorwa bya buri munsi ari byo bigenda bitandukanya ubuzima tubamo.

None se waba ujya wibaza impamvu utabyawe n’umubyeyi w’umukire? Nonese uwo w’umukire we yaba yarabivukanye cyangwa impamvu byabayeho ni uko yabiharaniye cyangwa hari umwe mu bisekuru bye waba yarabikoreye nyuma aza gutanga irage ku bamukomokaho. Ujya ugira inyota se yo kuba waba itangiriro ry’umuryango mwiza?

Ku bemera Bibiliya, mu ba Tesaloniki igice 2 umurongo wa 10-12 haranditse ngo ”Kuko iki ari cyo twabategetse tukiri kumwe namwe, ngo umuntu wese wanga gukora ntakarye, 11. Twumvise y'uko hariho bamwe bo muri mwe bagenda bica gahunda, batagira icyo bakora ahubwo bakaba ba kazitereyemo, 12. Nuko rero abameze batyo turabategeka tubihanangiririza mu Mwami Yesu Kristo, gukorana ituza ngo babone uko barya ibyo kurya byabo ubwabo.” Nk'uko Bibiliya ibishimangira iratwibutsa gukorana imbaraga ngo tubashe kugera ku byo dushaka.

Iyi ngingo iraza igwa mu ntege amagambo yanditswe n’umuhanga mu bijyanye n’imitecyerereze ya muntu Dr. Stan Hyman ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho avuga ko imirimo yacu ndetse n’ibyo dutekereza akenshi ari byo bigena ubuzima tubamo.

Dore ibintu 5 bishobora kuba inzitizi y’iterambere ryawe

1. Kubaho nta ntego z’ubuzima ugira

Mu kinyarwnada bajya bavuga bati ”Utamenya iyo ava ntamenya iyo ajya”. Aha icyo baba bashaka kuvuga ni uko mu buzima umuntu udafite intego cyangwa intumbero y'icyo ashaka kugeraho byagorana kuva ku ntera imwe ngo agere ku yindi. Abenshi tugira inzitizi y'uko tubaho nk'abatazaramba. Dr. Stan Hyman avuga ko abantu akenshi amahitamo bakora n’ubwenge bakoresha ari byo bigira aho bibageza.

2. Kugira ubwoba


Ubundi umuntu muzima agomba kubaho agira ibyo acyenga, gusa nanone iyo bije igiye wagombaga gufata icyemezo kikuganisha ahantu hazima bizagorana ko wazikura aho habi uri. Ni benshi babaho batekereza ibintu ariko ni bake babikora. Umwe mu bayobozi bigeze kubaho ku Isi batinyitse yigeze kugira ati ”Ntabwo Isi ijya mu bibazo kubera ko iriho abantu babi ahubwo ni uko abahanga bahora bashidikanya noneho ba bandi bazi ibibi cyangwa bakora ibibi bakaba ari bo bashyira mu bikorwa bityo bigashyira Isi mu kaga”

3. Kutadafata inshingano

Benshi muri twe biratugora kuba twafata umwanzuro wo kwiringira ibibazo byacu cyangwa imishinga yacu ahubwo dukunda guhora twumva ko hari abandi bantu bashobora kuzagira uruhare rukomeye mu iterambere ryacu.

Ku rundi ruhande dukeneye abantu gusa benshi bakunze kuza kugira ibyo badufasha ari uko twafashe iya mbereNtakiza nko kubaho wumva ko ufite inshingano zo kwiteza imbere kurusha uko hari undi muntu waza afite ibyo agukorera. Umuntu wese kugira ngo abe intwari mu buzima ni uko abaho afite inshingano ndetse agafata iya mbere mu gushaka umuti w'ibibazo.

4. Kutagira ikinyabupfura n’indangagaciro mu buzima

Umunyarwanda ati ”Ubwiza bw’umukobwa bumugeza ibwami ariko ubwenge bwe ni bwo butuma agumayo”, benshi muri twe hari igihe twitwara uko tubonye ndetse tukanabaho ntacyo twubaha cyangwa duha agaciro kandi iki kintu abantu benshi baragikunda cyane, gusa nta hantu kiba cyabasha kukugeza. Mu gihe uzabaho udafite indangagaciro ugenderaho bizakugora kuba watera imbere.

Kubaho ufite ibyo wemera n'ibyo uhakana bizagufasha kuko uzaba umeze nk'umuntu utwaye ikinyabiziga azi aho cyerekeza naho nubaho uraho gusa uzaza wese azaza akujyane aho ashaka hose.

5. Gucika intege mu gihe uhuye n’ibintu bikugoye

Ni kenshi uzumva benshi bavuga ngo ”Iyo urugamba rukomeye ruba rugiye kurangira”, ibi ntaho bitandukaniye n'ibyo tubamo mu buzima bwacu bwa buri munsi. Ubusanzwe mu buzima tugenda ducika intege mu byo dukora ndetse rimwe na rimwe tukabireka tukajya gutangira ibindi ariko nyamara twasabwaga kwihangana tugakomeza kugira ya ntumbero twahoze dufite tujya kubitangira.

Ese ujya wibaza iki kibazo mbere y'uko ureka inzira wari watangiye; "Ese ubundi kuki iki kintu nari nagitangiye?, Ese ubundi kuki nkiretse? Abandi se babikoze bigakunda ubundi bindusha iki?".

Src: finerminds.com, drstanhyman.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND