Abantu benshi ku Isi bataka ikibazo cyo gutakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ibyo bigatera abagabo benshi bakoresha imiti yongera akanyabugabo, rimwe na rimwe bagatakaza nako bari basigaranye kubera kutuzuza ubuziranenge kwayo
Nk'uko byagarutrsweho kenshi, ubushake bw’imibonano
mpuzabitsina bushobora kumarwa n’ibintu byinshi biba mu buzima bwa muntu birimo
n’imirire, cyangwa bukagabanyuka bitewe no kwiyongera kw’imyaka.
Kugabanyuka k’ubushake bw’imibonano mpuzabitsina
bisenyeye benshi kuko bamwe bahitamo guca inyuma abo bashakanye bakurikiye
ibyishimo by’ababanezeza. Ibi kandi byagarutsweho hagatangazwa ibiribwa abantu
bakoresha ndetse bakunda bigira uruhare runini mu kugabanya ubu bushake.
Inkuru dukesha Cleverland Clinic ivuga ko bimwe
muri ibyo biribwa biribwa buri munsi ndetse bakabirwanira nk’abarwanira amasuka
mu gihe cy’ihinga. Ibiryo n’ibinyobwa byinjizwa mu mubiri bigira ingaruka ku
mikorere yawo ndetse no ku ntekerezo, bigatanga ingaruka nziza cyangwa mbi umunsi
ku wundi.
Dore ibintu ukwiye kwirinda bigabanya ubushake bw’ubushake
bw’imibonano mpuzabitsina:
1. Stress
nyinshi
Guhangayika kw’intekerezo cyangwa kujagarara bikunze
kuba kenshi ku bantu mu buryo butandukanye. Stress ni indwara benshi barwaye
bitewe n’ubuzima benshi banyuramo butaboroheye.
Bamwe bagira Stress y’akazi, imibereho y’urugo
igoye, iyo batewe n’inshuti mbi, kuba mu rukundo rubabaje “Toxic Relationship”
n’ibindi byinshi bitewe n’ibyo umuntu akora.
Uyu mujagararo w’ubwonko ugabanya ubushake bw’imibonano
mpuzabitsina, ndetse bamwe bayikora bihata bikabananira cyangwa gushimisha
abakunzi babo bikanga.
Inararibonye zisobanura ko abantu bafite stress
bongera umusemburo wa witwa Cortisol ukabanya
ubushake. Ibi kandi bigabanya Testosterone
ndetse n’ubushake bwo gutera akabariro. Ku bifuza kwishimira imibonano
no kugira ubushake bwayo basabwa kujya kure ya Stress ndetse bagahangana nayo
ikagenda vuba.
2. Ikiruhuko
kidahagije
Abantu benshi bahorana umunaniro uterwa no gukora
cyane ariko ntibabone ikiruhuko gihagije. Bamwe bakora amasaha y’ikirenga,
cyangwa abandi bagashukwa n’imbuga nkoranyambaga bigatuma bahorana amasaha
make yo kuryamana.
Ibi bituma umubiri uhorana umunaniro n’intege nke
bikagabanya n’ubushake bw’imibonano mpuzabitsina nk'uko bitangazwa.
3. Kuba imbata ya telefone, mudasobwa na
tereviziyo
Ibi bikoresho byatwaye ubwenge bwa benshi yaba abana
bato ndetse n’abakunze. Benshi bamara amasaha hafi 24 bareba kuri telefoni,
abandi bakoresha mudasobwa yaba abakora akazi cyangwa abareba filime, mu gihe
abiganjemo abana bato birirwa mu nzu bari imbere ya televiziyo bareba imiziki n’ibindi bibakurura.
Ibi bikoresho uko ari bitatu iyo umuntu abitinzeho ashoboera guhagurukana isereri, kuribwa umutwe, umunaniro ukabije, kuribwa umugongo, amaso n'ibindi.
Uburibwe bw’ingingo buterwa n’ibi bikoresho bugabanya
ubushake bw’imibonano mpuzabitsina, kuko bahorana umunaniro kubera byabatwaye
igihe cyabo cy kuruhuka.
Ikinyamakuru Myupchar kivuga ko uwabaye imbata y’ibi
bintu niyo yaba yarubatse, biragoye ko yabona akanya ko kuganira n’umukunzi we
ku buzima bw’imibonano mpuzabitsina, ahubwo amera nk’uwibagiwe iki gikorwa n’igihe
abigerageje akabura imbaraga.
Bati “Ubushake bw’imibonana bugabanuka gahoro gahoro
bitewe n’uburyo mutwaramo ubuzima bwanyu nabi. Ibyavuzwe haruguru birimo gutinda
mu buzima burimo Stress, kutaryama amasaha ahagije ndetse no kuba imbata z’ibikoresho
birimo telefoni, mudasobwa na televiziyo byangiza ubuzima burimo n’ubuzima bw’imyororokere.
Batangaje kandi ibiribwa bikwiye kwirindwa cyane
bigabanya ubu bushake benshi babura bagahangayika birimo ibiryo bikaranzwe mu
mavuta menshi [ifiriti], inyama zitukura, chocolate n’ibindi. Ibi biribwa
byangiza imikorere y’intanga yaba ku bagore cyangwa ku bagabo.
TANGA IGITECYEREZO