RFL
Kigali

Ibya rutahizamu Jules Ulimwengu Rayon Sports yari yaguze muri Sunrise byajemo rwaserera

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/02/2019 14:28
1


Mu minsi ishize nibwo inkuru yabaye kimomo ko rutahizamu wahoze akinira ikipe ya Sunrise Ulimwengu Jules yamaze kwerekeza muri Rayon Sports icyari gisigaye kikaba ko uyu mukinnyi ava muri Niger aho yari yajyanye n’ikipe y’igihugu y’Uburundi mu mikino nya Afurika yabatarengeje imyaka 20, icyakora iby’igurwa ry’uyu mukinnyi byamaze kuzamo r



Uyu mukinnyi biravugwa ko yaguzwe muri Sunrise miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse yaba Rayon Sports na Sunrise bakaba baramaze kumvikana byose ku buryo igisigaye ari uko uyu mukinnyi ufite ibitego 9 muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ahita yerekeza mu ikipe ye nshya. Icyakora amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko iby’igurwa ry’uyu mukinnyi byatangiye kuzamo rwaserera.

Amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com ni uko ikipe uyu mukinnyi yagiye muri Sunrise avamo (Les Jeunesses Athletiques Fc) yamaze kurega ndetse itangaza ko idashobora kureka uyu mukinnyi ngo akinire Rayon Sports amasezerano yagiranye na Sunrise atubahirijwe. Uyu mukinnyi byitezwe ko agera i Bujumbura ari kumwe n’ikipe y’igihugu kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gashyantare 2019 saa munani z’amanywa.

Ulimwengu Jules

Amasezerano Sunrise na Les Jeunes Athletiques Fc bari bagiranye arasobanutse kandi asobanura byose

Icyakora ngo nagera i Burundi ubuyobozi bw’iyi kipe yaje mu Rwanda avuyemo bugomba kubanza kuganira nawe mbere y'uko agaruka mu Rwanda. Ibi biganiro biraba bigamije gusaba uyu mukinnyi gusaba amakipe yo mu Rwanda akubahiriza amasezerano nk'uko uwahaye amakuru Inyarwanda.com abitangaza.

Aya masezerano yavanaga Jules Ulimwengu muri Les Jeunesses Athletiques Fc amujyana muri Sunrise yavugaga ko uyu mukinnyi azamara imyaka ibiri muri iyi kipe icyakora mu gihe yava muri iyi kipe agiye ahandi binyuze muri Les Jeunesses Athletiques Fc  iyi kipe yagombaga gufata 60% naho Sunrise igafata 40%, naho  mu gihe ikipe yamugura inyuze kuri Sunrise amakipe yombi akaba yagombaga gufata 50%, kugeza ubu rero iyi kipe y’I Burundi (Les Jeunesses Athletiques Fc) ngo nta n'ijana irabona.

Rayon Sports

Iyi kipe yamaze kwandikira FERWAFA iyisaba kurenganurwa mbere yuko uyu mukinnyi atangira gukinira Rayon Sport FC

Ibi byatumye iyi kipe y’I Burundi ifata icyemezo cyo kwandikira FERWAFA isaba ko yakurikirana abanyamuryango bayo ikabasaba kubahiriza amasezerano amakipe yombi yagiranye mbere y'uko uyu mukinnyi atangira gukinira Rayon Sports. Imikino yo kwishyura ya Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda byitezwe ko izatangira tariki 18 Gashyantare 2019 uyu mukinnyi byitezwe ko azatangirana shampiyona n’ikipe ya Rayon Sport ariko mu gihe ibi bibazo byaba bikemutse.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gikona5 years ago
    Ariko ko amasezerano yanditse ahari kdi asobanutse sunrise yarangije inshingano zayo yakwanga ferwafa ikiyifatira ibyemezo. Naho umukinnyi na rayon sport ndumva ntakibareba pe. Bareke umwana atsindire ibitego ikipe ibisigaye bibazwe abanyamutara





Inyarwanda BACKGROUND