RFL
Kigali

Ibyo umusore ndetse n’umugabo wese akunda n’ibyo yanga mu rukundo (Abakobwa benshi ntibabizi)

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:26/07/2019 17:32
2


Urukundo rurihariye kandi rusaba kumva ndetse no kurwitaho ugira ngo rubeho kandi ruhore ari rwiza. Hari imbuga nyinshi zigira inama abagore ku buryo basigasira ndetse bagakora ibikwiye mu rukundo ariko ugasanga ntihibazwa icyo umugabo akunda n’icyo yanga.



Ubusanzwe ntibikunze kubaho ko umugabo avuga icyo ashaka nk’uko umugore abigenza mu rukundo. Ibi bituma hari ibyo umugore ashobora gukorera umukunzi we akababara kuko atabikunda na cyane ko umugabo wese aba yibaza ko twe abagore dukwiye kuba tuzi ibyo bashaka.

Muri iyi nkuru rero, Umunyamakuru wa INYARWANDA agiye kubafasha kureba bimwe mu byo abagabo baba bakeneye mu rukundo bibafasha kubona ibitekerezo by’ibikwiye mwakora n’ibyo mwakwirinda mu rukundo bikabafasha guhora muryohewe  kandi urukundo rwanyu rukaramba.

1.Abagabo bakunda kumvwa no guhabwa umwanya

Ikintu kibi cyane ndetse kibabaza umugabo bikabije ni ugutekereza ko umukobwa bakundana cyangwa umugore we atamwumva. Reka dufate urugero aho umugabo yaba ari gukora ibishoboka byose ngo agire ibibazo akemura nk’aho biba bigoye maze umugore akamwitura inabi. Aha asigara yibaza icyo yakora ngo akemure ikibazo ufite kuko iyo utari no kubona agaciro k’ibyo akora bimuca intege kandi abona ko utamwumva na gato. Mwumve kandi umuhe umwanya wo gufatanya nawe mu gukemura ibibazo mu gihe abikeneye.

2.Ntugashake guhora ku isonga! Nawe akeneye kwitabwaho

Akenshi usanga mu rukundo kwitabwaho kose, ibyibanze byose ari umugore. Ibyo bakeneye cyangwa se amarangamutima yabo bigahora bishyirwa imbere iteka. Yego abagabo barabikora ndetse bakanagaragaza ko ntacyo bibatwaye ariko si uko ntacyo biba bibatwaye koko burya uzabaze umugabo wawe cyangwa umusore mukundana uko ameze, umwiteho, umubaze icyo wamufasha cyangwa icyo wamukorera. Yego ntutegetswe kumuheka cyangwa gusoma ubutaka agendaho ariko byibuze umwereke ko umwitayeho, umutekerezaho atari we ugomba guhora akwitaho gusa ngo uhore ku isonga kuko nawe akeneye kwitabwaho.

3.Ntukamupfushe ubusa

Niba umusore mukundana ari muzima, azahora agerageza kumarana igihe kinini nawe ngo arusheho kukugira umukobwa wishimye mu rukundo. Birakwiye ko rero nawe utabipfusha ubusa ngo wumve ko ari inshingano ze bisanzwe kuko hari abitwa ko bari mu rukundo ariko batabayeho gutyo bahora babyifuza gusa banabirota. Jya ubyishimira ndetse nawe ubimushimire kuko nahora abona ibyo agukorera utabiha agaciro bizateza ibibazo ndetse azanarekera kuko atazaba yumva akamaro kabyo. Jya umushimira kuko ntibitwara igihe kinini erega! Kandi akantu gato katanagoye gashobora kubura hakavuka ibibazo bikomeye byanageza urukundo rwanyu ku ndunduro.

4.Iga kumvikana no guhinduka

Kugira utwo mutumvikanaho birashoboka mu rukundo ikibi ni ukurwana ntimukiranuke. Inzira ya mbere yo kugabanya intonganya ni ukumvikana ndetse ukiga no guhinduka na cyane ko abagore biba bikwiye ko bagandukira abagabo. Niwiga guca bugufi ukumvikana n’umukunzi wawe intonganya zizaba nke ndetse umukunzi wawe azahora yishimiye ko umucira bugufi cyane kuko abagabo barabikunda.

5.Mushyire muri gahunda zawe

Usanga akenshi abakobwa bumva ko bakora gahunda zabo batabwiye abasore bakundana nyamara bagahora bashaka kumenya gahunda z’abakunzi babo. Niba wifuza kubaka rugakomera, umusore mukundana mushyire muri gahunda muhuze umurongo kandi ugaragaze ko udatewe ipfunwe no gukundana nawe, umugaragaze mu bandi, ntuterwa ikimwaro no guhamya ko muri mu rukundo. Bizamushimisha kandi bimwereke ko uri uwe kandi wenyine.

Hari byinshi wakora ndetse na byinshi wakirinda mu rukundo ngo rurusheho kuba rwiza. Iyi twayita nk’intangiriro nziza, ubashije gushobora ibi waba urwubatse neza wagereranwa n’uwubatse ku rutare, kuko ni gake umusore mukundana azakubwira ibyo ashaka ko ukora. Ukwiye rero kwibwiriza ibikwiye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mushimiyimana immaculee4 years ago
    Murakoze kunama nkizi nziza mutugezaho kuko umuntu yigiramo byinshi munjye mukomeza mubitugezeho
  • Nzambe azali4 years ago
    Nakunze umukobwa nukohashize arambwirangoyakunze undi navugananundi mukobwamugenziwe akarakara Ni iki kibiteramumbabariremumbwire





Inyarwanda BACKGROUND