RFL
Kigali

Ibyo utari uzi kuri Pastor Christopher Ndayisenga wihishaga itangamazakuru ubu akaba azanye ingamba nshya mu muziki

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/04/2019 17:55
0


Christopher Ndayisenga ni umuhanzi akaba n'umushumba wungirije umugore we Apotre Sarah Muhongerwa Speciose ku buyobozi bw'itorero Inkunge y'amahoro. Muri nkuru tugiye kubagezaho byinshi mutari muzi kuri Pastor Christopher.



KANDA HANO WUMVE 'NDIHO' YA PASTOR CHRISTOPHER

Pastor Christopher Ndayisenga yatangiye muzika akiri muto kuko yabihuzaga n’impano yari afite yo kuririmba. Ahagana mu mwaka w’1988 ni bwo yatangiye kujya abyinira mu mugongo w’umubyeyi we, bigaragariza nyina ko umwana we afite impano idasazwe. Pastor Christopher avuga ko yatangiye kumenya neza ko yifitemo impano yo kuririmba ari mu cyigero cy’imyaka 7 y'amavuko. Yabwiye Inyarwanda.com ko intego ye mu muziki ari ukwamamaza Yesu Kristo.

Avuga uko yinjiye mu muziki, yagize ati: "Ndibuka ko najyaga ndyama nkarota indirimbo nkabyuka nkaririmba iyo ndirimbo nkashaka abantu bakamfasha kuyandika kuko nari ntarakamenya neza kwandika” Mu mwaka w’ 1994 Paster Christopher yabarizwaga mu Karere ka Musanze aho yakoreraga umurimo w’Imana muri Korali yitwaga “Komeza ubutumwa” yo mu itorero ry’ ADEPR nyuma aza kuyivamo mu 1995 yerekeza mu yindi Korali yitwa “Intumwa” yo mu Karere ka Musanze, iyo korali akaba ari nayo yatangiriyemo gucuranga kuko yabikundaga cyane.

Iyi Korali yaje kumubonamo impano yo gucuranga, nyuma yaho nibwo bahise bamushyira ku rutonde rw'abagombaga kwiga umuziki muri iyo Korali. Yagize ati: "Icyo gihe ni bwo natangiye kwiga neza umuziki navuga ko impano yanjye yatangiriye aho kwaguka ntangira guhimba no gucuranga kuko ndi no mu bantu ba mbere bahimbiye korali Intumwa indirimbo." Ahagana mu mwaka w’ 2000 nibwo Pastor Christopher yatangiye kuririmba ku giti cye atangira gutungurwa no kumva bimeze neza.

Mu mwaka w’ 2012 ni bwo Pastor Christopher yasohoye indirimbo ze 8 z'amajwi (Audio). Ibi byamuhaye imbaraga zo guhita yerekeza mu ishuli rya muzika, ari naho yigiye igicurangisho cyitwa Saxophone yari amaze kubona ko cyatinywe n'abatari bacye. Iki ni kimwe mu bikoresho bya muzika bitamenyerewe hano mu Rwanda ndetse no hanze harwo aho uzasanga gicurangwa n’umugabo kigasiba undi.


Pastor Christopher umwe mu bahanzi b'abahanga mu muziki wa Gospel

Pastor Christopher yakoze ibi agamije kurushaho kunoza izari inzozi ze. Yavuze ko yakuze anyurwa cyane n'ibihangano bya bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda. Ubwo yari afite imyaka 7 y’amavuko,ni ukuvuga mu mwaka w’ 1997-1998 ni bwo yatangiye kugenda akunda kumva amwe mu matsinda nka Sowazi, Groupe makoma, umubahanzi Alex Dusabe. Kuri ubu avuga ko intego ashyize imbere kurusha izindi ari uguhindura amahanga abinyujije mu muziki no kuririmba, ibi kandi akabifatanya n'ishingano afite za gishumba, ibintu avuga ko bizarushaho kugenda neza.

Yagiye agaragara mu bitaramo bitandukanye yaba ibya hano mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku muganane wa Afrika. Amaze kujya mu bihugu bitandukanye muri gahuda z'ivugabutumwa aho twavugamo: Kenya, Uganda, Burundi n'ahandi. Zimwe mu mbogamizi Pastor Christopher yagiye ahura na zo aha twavuga nko kubona ubushobozi bitari byoroshye icyo gihe, bikaba bitandukanye n'ubu aho avuga ko ikimubera imbogamizi bitakiri ubushobozi.

UMVA HANO INDIRIMBO 'NDIHO' YA PASTOR CHRISTOPHER

Yavuze ko imbogamizi afite kuri ubu ari inshingano nyishi afite mu itorero nko kuba ari umwe mu bashumba bakunze gukora ingendo nyinshi zitandukanye zirimo n'izo gufungura amatorero hirya no hino ku isi. Gusa we ahamya ko icyo ashyize imbere cyane ko ari ivugabutumwa kuko ari naryo afatanya na muzika. Avuga ko agomba gukoresha impano yahawe n'Imana. Yagize ati: "Icyo mfite ngomba kugira abo ngisigira, gusa impano ntabwo itangwa n'umuntu ahubwo impano itangwa n’Imana."

Yunzemo ati: "Njye mfite impano ariko hari imbuto zishobora kuva kuri iyo mpano, ntabwo navuga ngo nzabaha impano kuko yo itangwa n'Imana… ubu ndimo ndategura gahunda nanarushaho gukomeza kwiga muzika kuko ntigeze nyihagarika, mfite intego yo gushinga ishuri rya muzika no gukora ama studio ya Gospel agezweho."

YAHISHUYE INKOMOKO YO KUBA PASITERI

Pastor Christopher yagize ati: "Nkiri muto mfite amezi 5 gusa hari abamissionaire baje mu Rwanda bigisha ku kintu cyo gutanga, mama umbyara ahita yuzura umwuka wera ni ko guhita ababwira ati uyu mwana wanjye ndamutanze ako kanya bahita babyandika mu bitabo byabo. Nabimenye nkuze ariko byose byanyuze mu nzira ndende kuko ku bwanjye ntabyo natekerezega naje kwisanga ndi Pasiteri ndi Umushumba."


Pastor Christopher yakomeje agira ati: "Ibyo nakoraga byose mama yarambwiraga ati ibyo ukora byose umenye ko njye nagutuye Imana kandi ugomba kuzayikorera." Yagize ubutumwa atanga ati: "Abantu batura abana babo ibigirwa mana bamenye ko biriya bintu bibakurikirana mu buzima bwabo…" Yaboneyeho no gushimira Nyina kuko we yahisemo neza amuntura Imana.

Pastor Christopher yagize ati: "Njyewe nabibonyemo umugisha guturwa Imana birimo umugisha kandi binahesha umugisha kuko hari ibyiza biri mu guturwa Imana hari n’ibibi biba mu guturwa ibigirwamana (satani)" Yashimiye n'abandi bagize uruhare mu kumfasha yaba amakorali yagiye aririmbamo ndetse na nyakwigendera Jean Christopher Matata. Muri iyi minsi Pastor Christopher ahugiye mu gusubiramo indirimbo ze aho ari kuzikora mu buryo bugezweho.

Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yabajije Pastor Christopher impamvu atakunze kumvikana cyane mu itangazamakuru mu gihe ari umwe mu bahanzi b'abahanga, asubiza ko yabanje kujya yihisha itangazamakuru kuko indirimbo ze zitari ziri ku rwego rwiza. Ibi ngo byatumye ajya kwiga umuziki, ubu akaba arimo kuzisubiramo neza. Yunzemo ko kuri ubu yatangiye kwegera itangazamakuru arishyiriye umuziki ugezweho mu gihe mbere yaterwaga ubwoba no kurisanga kandi nta ndirimbo nziza afite. Indirimbo yahereyeho mu zo ziyemeje gusubiramo ni iyitwa 'NDIHO'

KANDA HANO WUMVE 'NDIHO' YA PASTOR CHRISTOPHER







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND