RFL
Kigali

Ibyo wamenya ku ndwara ‘Nocturia’ yibasira abagabo bakarara ijoro bajya kunyara

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/05/2024 15:33
0


Kuba umuntu yabyuka buri ijoro hagati akajya kunyara , bibangamira ubuzima bwe by’umwihariko umudendezo we wo kuba yasinzira neza , agashira umunaniro aba yirirwanye mu kazi ka buri munsi. Abo bikunze kubaho bashobora kuba barwaye indwara ya 'Nocturia'.



Abahanga bavuga ko iyi ndwara idafata abagabo bigendeye ku myaka yabo ahubwo ko ifata abagabo bose muri rusange ku myaka yaba afite yose. Nocturia, isobanurwa nko kugira ubushake bwo ku byuka buri joro, ukumva ushaka kujya kunyara inshuro zirenze imwe.

Iyi ndwara itandukanye cyane n’indi ndwara yitwa Polyuria yo igaragazwa n’umubare munini abantu bihagarika mu masaha 24 haba ku manywa cyangwa nijoro. Aho bitandukaniye ni uko ‘Nocturia’ ituma umugabo abyuka kubera ko ashaka kunyara gusa.

ESE IYI NDWARA ITERWA NI IKI ?

1.Imyaka

Akenshi, iyi ndwara iterwa n’imyaka n’ubwo haraguru batubwiye ko ifata uwari we wese ititaye ku myaka afite. Ikibazo kizwi nka ‘Benign Prostatic Hyperplasia’ [BPH], gituma udusabo tubamo ubusa kuko habaho kwaguka cyane kw’amabya .Ni ikibazo ku bagabo kuko bituma bumva bashaka kujya hanze cyane nijoro.

2.Kurwara ‘Infection’

Kuba umugabo arwaye ‘Infection’ ni ikibazo gikomeye gishobora gutera gusohoka cyane ashaka kunyara. Imiti ivura infection, nayo itera ‘Nocturia’ rimwe na rimwe.

3.Kunywa inzoga cyangwa Caffeine

Abagabo banywa inzoga cyane bagira ibyago byinshi byo kurwara iyi ndwara ya Nocturia.

4.Indwara z’umutima, Diyabete no kuryama nabi nabyo ni impamvu ishobora gutuma umuntu arwara ‘Nocturia’.

INGARUKA ZAYO

Umuntu urwaye Nocturia, agira ibyago byinshi birimo; kugira umunaniro ukabije¸Kutaryama neza, Kugira ibibazo by’umubiri n’ibindi. Bavuga ko kugira uyu mugabo abashe kuvurwa , haba hakenewe, kubagwa, guhabwa imiti na muganga wamaze kumusuzuma, Kugirwa inama yuko yakwitwara mu buzima busanzwe no kugira isuku ihoraho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND