RFL
Kigali

Ibyo wamenya kuri “Chronic Procrastination”, ubunebwe buhindura umuntu akahebwe

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:1/05/2024 12:29
0


Kugira ubunebwe bukabije nta burwayi mu muntu bamwe babyita uburwayi cyangwa amahitamo mabi abantu bafata bahungira gukora kure bitewe n’impamvu zirimo zidasobanutse no kutisobanukirwa.



Ubunebwe bukunze gusiga benshi bicuza ko basizwe n’ibihe bakicuza ibyo batakoze kandi baragombaga kubikora, cyangwa babona bagenzi babo bageze ku bihambaye bikabatera kwibaza aho bo bari bari, ariko n’ubundi bikarangira batabikosoye.

Chronic Procrastination ni umuco mubi wo kwirengagiza inshingano no gukora ibyo usabwa gukora nta mpamvu ifatika ikubujije, kubera kunebwa gusa no kumva wakwiyicarira, igasiga benshi mu kwicuza.

Impamvu iyi myitwarire ititwa indwara ni uko nta miti ihabwa, ikaba nta buribwe itanga ku mubiri, ikaba ihimbwa na nyirayo ku bushake, gusa ishobora guterwa n’ibintu bitandukanye birimo uburwayi.

Umuntu ashobora kwibaza nk’ibintu byamwereka ko yamaze kugira uyu muco w’ubunebwe bwa karande agendeye  ku ngero z’ubuzima bwe. Bimwe muri ibyo harimo kwica igihe bihoraho kabone n'iyo waba uzi igihe cyashyizweho ntarengwa kandi ukumva utuje, kwanga gukora inshingano zikureba ubigendereye kandi uzi ko nta wundi uzazikora, gushyigikira ubunebwe bwawe ukabeshya ko ari ko uteye nta mbaraga ugira, n’ibindi.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ubunebwe bwa karande bubangamira imikorere ya muntu n’intekerezo ze umunsi ku wundi.

Ubu bunebwe bw'akarande bubashisha umuntu guhorana impamvu zo kwisobanura ku kutuzuza inshingano ashinzwe, kandi ntihabeho gukosoka.

Kwitwara muri ubu buryo bigira umuntu imburamumaro kandi ashoboye afite n'amaboko bikamugira umunyantege nke, akabaho yivugira ko ntacyo ashoboye, n'ibyo yemeye ko abishoboye ntabikore, yabikora akabikorana ubunebwe cyangwa akabisoza bitagikenewe.


Izindi ngaruka zayo zirimo kuba abagukomokaho bagukurikiza, kubura akazi kuko ntacyo ushoboye, kubaho wicuza udakosoka n'ibindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND